Rayon Sports yahagamwe na Rutsiro FC itera inyoni amahirwe yo kwegera APR FC

Imikino - 19/04/2026 3:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yahagamwe na Rutsiro FC itera inyoni amahirwe yo kwegera APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC 0-0 mu mukino wo ku munsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 itera inyoni amahirwe yo kwegera APR FC.

Uyu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu. Amakipe yombi yatangiye akina afunguye ashaka uko yafungura amazamu ariko uburyo yabonaga ntabubyaze umusaruro.

Ku ruhande rwa Rayon Sports ubu buryo bwabonywe n'abarimo Mugisha Didier na Fall Ngagne mu gihe ku ruhande rwa Rutsiro ho uburyo bwabonywe n'abarimo Arigo Obus.

Uko iminota y’umukino yahitaga ni na ko gusatira cyane kwagabanyukaga, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Tony Kitoga hajyamo Aziz Bassane. Nyuma yo gukora impinduka Murera yarushije Rutsiro FC haba mu guhererekanya umupira ariko no kugera imbere y’izamu gusa ntibigire icyo bitanga.

Rutsiro FC nayo yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Nizeyimana Jean Claude hajyamo Maniriho Destin nanone Rayon Sports nayo yongera gusimbuza havamo Mugisha Didier hajyamo Habimana Yves.

Izi mpinduka ntacyo zigeze zimara dore ko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Rayon Sports yashoboraga kugabanya ikinyuranyo cy’amanota arimo hagati yayo na APR FC yatsinzwe ejo, yakomeje kuba ku mwanya wa kane n’amanota 44. Irarushwa na APR FC amanota 8 mu gihe Rutsiro FC yo iri ku mwanya wa 17 n’amanota 22.


Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC 0-0


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...