Rayon Sports yaguye miswi na Vision FC itakaza burundu igikombe cya shampiyona

Imikino - 24/05/2025 3:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yaguye miswi na Vision FC itakaza burundu igikombe cya shampiyona

Rayon yanganyije na Vision FC ubusa ku busa maze biha APR FC amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Vision FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Ni umukino wari utuje cyane kubera ko ikipe ya Rayon Sports yahanishijwe kwakira imikino yayo idafite abafana kubera ko abafana bayo bakoze amakosa yo gutera amabuye mu kibuga mu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Bugesera FC bikarangira umukino ukinywe iminsi ibiri itandukanye.

Ni umukino Rayon Sports yatangiranye imbaraga nk’iza Vision FC kubera ko Rayon Sports wa murindi w’abafana uyifasha kwiharira umukino yari yawubuze. Ku munota wa karindwi Elenga Kanga yaje kuzamukana umupira imbere y’izamu rya Vision FC ariko akorerwa ikosa ryabyaye coup franc. Ni Coup franc ya Rayon Sports yatewe na Kevin ariko umunyezamu Lutaaya Michael wa Vision FC aratabara.

Ikipe ya Vision FC yakomeje gukina nk’itaramanutse mu cyiciro cya kabiri. Ku munota wa 37 Rugangazi Prosper yinjiranye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko ateye umupira ukubita igice cy’inshundura cyo hanze ubwo benshi bari batangiye gutekereza ko igitego cyabonetse.

Rayon Sports yo yagumye kugerageza uburyo butandukanye burimo coup franc ebyiri za Muhire Kevin ariko umunyezamu Lutaaya Michael aguma gutabara. Ku munota wa 44 Prince Elenga Kanga yaje gutsinda igitego nyuma yo kuroba Lutaaya ariko abasifuzi baracyanga bavuga ko habayeho kurarira. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyagarukanye impinduka zikomeye ku ruhande rwa Rayon Sports maze Souleymane Daffe na Prince Elenga Kanga baha umwanya Biramahire Abeddy na Richald Ndayishimiye.

Rayon Sports yagumye kugerageza uburyo butandukanye ariko Lutaaya aguma kuba ibamba. Ku munota wa 50 Biramahire Abeddy yabomye umupira imbere y’izamu rya Vision Fc maze umupira awutera hejuru kure y’izamu. Ku munota wa 55 Rayon Sports yongeye gukora impinduka maze Assana Nah Innocent asimbura Rukundo Abdlahaman.

Ku munota wa 62 Elie Kategaya yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC ariko umupira ujya muri koruneli. Zabio Pascal niwe wateye iyo Koruneli ariko Mussa Esenu ashatse gutera umutwe umupira uramurenga ujya hanze.

Ku munota wa 67 ikipe ya Vision FC yongeye imbaraga mu kibuga maze Kwizera Pierrot na Radjab binjira mu kibuga bajya kongera imbaraga mu busatirizi. Ku munota wa 69 Vision FC yabonye coup franc yatewe neza na Kwizera Pierrot ariko umunyezamu Ndikuriyo Patience aba ibamba aratabara.

Ku munota wa 82 ikipe ya Vision FC yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko umunyezamu wa Vision FC Lutaaya Michael yeretswe ikarita itukura nyuma yo gufatira umupira inyuma y’urubuga rw’amahina ashaka ko Biramahire Abeddy atamutsinda igitego.

Kugira ngo haboneke umuzamu ujya mu izamu rya Vision FC byasabye ko Mussa Esenu aha umwanya Ally Muhamudi Mugisha.

Umukino warinze urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Kunyanya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 60 maze wukeba APR FC igira amanota 64 yegukana igikombe.


Abakinnyi ba Rayon Sports na Adulai Jalo bari babukereye 

Rayon Sports yatakaje igikombe cya shampiyona

Vision FC yakuye Rayon Sports ku gikombe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...