Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026 saa Cyenda kuri Stade y’akarere ka Muhanga. AS Muhanga yatangiye umukino ifite imbaraga ndetse ku munota wa Kabiri ihita ibona kufura ku ikosa ryakorewe Kubwimana Cédric. Iyi kufura yahise iterwa neza na Twizeyimana Martin Fabrice ayishyira mu izamu.
Nyuma yo kubona igitego, AS Muhanga yakomeje gusatira cyane cyane binyuze ku ruhande rwariho Kubwimana Cédric uzwi nka Jay Poly. Ku munota wa 13 Aziz Bassane yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ariko umupira awutera hepfo y’izamu kure.
Ku munota wa 18, Rayon Sports yongeye kubona uburyo bufatika kuri kufura yatewe na Emery Bayisenge ariko Hatagekimana Bonheur aratabara.
Myugariro wa Rayon Sports, Ramazan Chimanga yavuyemo hajyamo Ndayishimiye Fabrice. Rayon Sports yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya AS Muhanga binyuze ku barimo Mugisha Didier na Aziz Bassane ariko umunyezamu Bonheur wahuraga n’ikipe yahozemo akaba ibamba.
Igice cya mbere cyarangiye AS Muhanga iyoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri AS Muhanga yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Kitoko Likau hajyamo Ndayishimiye Richard.
Rayon Sports n’ubundi yakomeje kubona uburyo imbere y’izamu ndetse iza no kongera gukora impinduka havamo Habimana Yves hajyamo Fall Ngagne. AS Muhanga yanyuzagamo ikabona uburyo bushingiye kuri za kufura ishaka igitego cya kabiri ariko ntizibyaze umusaruro.
Ku munota wa 77, Fall Ngagne yagize ikibazo cy'imvune ndetse ahita ava mu kibuga. Ugusimbuza kuri Rayon Sports kwari kwarangiye bituma isigarana abakinnyi 10 mu kibuga. Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe 1-0.
Mu yindi mikino yakinwe, Gorilla FC yatsinze AS Kigali 2-1, Bugesera FC inyagirwa na na Marine FC 4-0 naho Mukura VS inganya na Police FC 0-0.
Shampiyona izakomeza Ejo aho Al Merrikh izakira Etincelles FC Saa Cyenda naho APR FC yakire Al Hilal Saa Kumi n'ebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium.



Rayon Spoets yatsinzwe na AS Muhanga 1-0
