Rayon Sports yabuze umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup

Imikino - 01/07/2013 7:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yabuze umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya Rayon Sports yahataniraga umwanya wa gatatu yarangije umukino kuri uyu wa Mbere itsinzwe na El Merreik yo muri Sudan igitego 1 ku busa bityo ibura amadorali ya Amerika 10,000 atangwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iyi kipe yo muri Sudan yari iwayo yasezerewe muri ½ na APR FC yo mu Rwanda none inabujije amahirwe Rayon Sports yaje itumiwe muri iri rushanwa habura icyumweru ngo ritangire dore ko n’abakinnyi bayo batagereyeyo rimwe.

Habura iminota icyenda gusa nibwo ikipe ya El Merreik Fasher yabonye igitego cyayihesheje intsinzi nyuma yo guhangana na Rayon Sports mu minota yose yabanjirije uwo baboneyeho igitego.

Ahanini benshi bavuga ko icyateye ugutsindwa kwa Rayon Sports ari ukubera umunaniro abakinnyi bafite dore ko bajyanye bake ndetse harimo n’abavunikiye muri iri rushanwa barimo n’inkingi za mwamba zayo.

Kuri ubu ikipe ya APR FC iri gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa hamwe na Vital’o yo mu Burundi, umukino utegerejwe n’abatari bake mu karere kose.

Andi makuru ni mu kanya

Elisée Mpirwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...