Rayon Sports nayo yavuye i Huye yemye

Imikino - 26/04/2026 4:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports nayo yavuye i Huye yemye

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju FC mu mukino wo ku munsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda ku kibuga cya Kamena.

Amagaju FC yatangiye umukino ahererekanya neza ariko abikorera mu rubuga rwayo. Ibi ariko ntabwo byatinze dore ko Rayon Sports yahise itangira gusatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Tambwe Gloire na Ndikumana Asman.

Ku munota wa 33, Murera yaje gufungura amazamu ku gitego cya Tambwe Gloire akoresheje umutwe nyuma yo guhabwa umupira na Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’. Ubwo Tambwe Gloire yarimo yishimira igitego yahise agira ikibazo cy’imvune, ahita asimburwa na Fall Ngagne. 

Mu gice cya kabiri, Amagaju FC yaje afite gahunda yo gushaka uko yishyura dore ko yahise inakora impinduka mu kibuga havamo Ndayishimiye Edouard hajyamo Eddy Nibibona. Haringingo utoza Rayon Sports nawe yahise akuramo Mugisha Didier hajyamo Lakau Kitoko.

Amagaju FC yagiye abona uburyo yashoboraga kubyaza umusaruro binyuze ku barimo Rachid Mapoli. Nyuma yo kutabubyaza umusaruro ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Youssou Diagne nawe akoresheje umutwe.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Amagaju FC ibitego 2-0 ihita ikomeza kuba ku mwanya wa kane n’amanota 47.

Indi mikino yakinwe Al Merrikh yatsinze Bugesera FC 3-0 naho Police FC inganya Kiyovu Sporya 0-0.

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...