Uyu mukino uzaba ari uwo kumurika abakinnyi ikipe ya Rayon Sports izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2026/27, unahurirane no kwizihiza umunsi w'abakunzi bayo. Umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, Bank of Kigali (BK), ni we wateye inkunga ibihembo bizatangwa.
Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi 10 by'amadorali, mu gihe izatsindwa izahabwa ibihumbi 8 by'amadorali, amafaranga yose hamwe angana n'ibihumbi 18$, ni ukuvuga arenga Miliyoni 26 Frw, ndetse hanatanzwe igikombe cy'irushanwa.
Ni ubwa mbere kuva mu 2024 hazongera gutangwa ibihembo n'igikombe muri Rayon Sports Day. Mu mwaka ushize, ubwo Rayon Sports yakinaga na Yanga Africans yo muri Tanzania, nta bihembo byari byatanzwe.
Gor Mahia ni imwe mu makipe akomeye kandi afite ibigwi muri Afurika y'Iburasirazuba, ikaba yaranegukanye ibikombe byinshi bya Shampiyona ya Kenya.
Biteganyijwe ko izagera mu Rwanda mu ntangiriro za Nyakanga, aho izabanza kwitabira imyiteguro mbere yo gukina na Rayon Sports, nyuma igakomeza no kwitabira CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, uyu mukino uzaba ari amahirwe yo kwereka abakunzi bayo abakinnyi bashya n'itsinda rizahatanira ibikombe muri uyu mwaka w'imikino.
Biteganyijwe ko hazabaho ibikorwa bitandukanye byo gususurutsa abafana mbere y'umukino, harimo kumurika abakinnyi, imyidagaduro ndetse n'ibindi bikorwa bisanzwe biranga Rayon Sports Day.
Uyu mukino utegerejwe na benshi, kuko uzahuza amakipe abiri afite amateka akomeye mu Karere, ndetse ukazayabera ikizamini gikomeye mbere y'uko atangira amarushanwa y'umwaka w'imikino wa 2026/27.
