Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Rwanda Premier League itegura shampiyona y'u Rwanda [BK Pro League], ni bwo yashyize hanze iyi ngengabihe y’uko amakipe azahura.
Tariki ya 4 Nzeri ku munsi wa mbere wa shampiyona, Kiyovu Sports na Gorilla FC ni zo zizabimburira izindi saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium naho bukeye bwaho Amagaju FC akine na Etoile de l’Est saa Cyenda ku kibuga cya Kamena.
APR FC na Rayon Sports zizaba ziri mu mikino ya CAF Champions League na Confederation Cup zo imikino yazo yagizwe ibirarane.
Umukino uba utegerejwe na benshi wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki ya 21 z’ukwezi kwa 11 saa Kumi n'Imwe muri Stade Amahoro.

Uko umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda ya 2026/2027 uzaba umeze
