KNC yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’imyitozo Gasogi United yakoze yitegura umukino wa Rayon Sports uzaba ku wa Gatanu, ukabera mu karere ka Nyanza aho Rayon Sports yavukiye. Perezida wa Gasogi yavuze ko uyu atari umukino wo kujenjeka, ateguza abakunzi ba Rayon Sports ko ari umukino uzasozwa urwego rwa Rayon Sports rugaragaye.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda Tv, KNC yagize ati: “Natwe tuzayifasha kuyipima urwego, kureba niba itarakinaga imikino ya gicuti n’amakipe amwe n’amwe ataratangira imyitozo, igakina hagati yabo mugakoma amashyi. Ibyo rero tuzareba tuyihe igipimo nyacyo gifatika kuburyo tuzavuga ngo koko Rayon Sports ikwiriye iki n’iki, n’iki.
Yakomeje avuga ko Rayon Sports nireba nabi izabona imyenge yayo kuko Gasogi United yiteguye kuyibabaza mu cyumweru cyayo. Ati: “Ntekereza ko uzaba ari umukino uzaba umeze nk’amarushanwa. Navuze ko ni igipimo kuko na Rayon Sports izabona imyenge ifite. Ni umukino utazayorohera, ni umukino izabona ibitandukanye n’uko utuzi, ni ikipe tuzi kandi tubona ariko ntekereza y’uko bizayifasha.
Uyu mukino uzaba nk’urufunguzo rwo kongera gufasha umutoza Lotfi na komite ye kureba niba hari icyo bagomba kongera gukosora, niba bahindura uburyo bwo gukina, niba bakongera imyitozo y’imbaraga, niba hari abakinnyi bahindura imyanya bakabakinisha ahandi, ni cyo ntekereza."
Gukanira umukino wa Rayon Sports ku ruhande rwa Gasogi United birumvikana kuko ntabwo ishaka gusubiramo amakosa yakoze ubwo yakinaga na APR FC mu mukino wa Gicuti kuko yawusoje itsinzwe ibitego 4-1.