Umukino watangiye saa 5.00pm ariko utangira amakipe yombi asa naho akiri kwigana kuburyo byagoranaga kubona amakipe yombi atera mu izamu. Ibi byaje gutuma igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya 2 amakipe yombi yatangiranye ingufu nyinshi ashaka intsinzi ariko biranga. Azam yagiye ibona uburyo butandukanye ariko abasore nka John Rafael Bocco wari wambaye nimero 19 ari nawe kapiteni na nimero 10 Kipre Herman Tche Tche ntibabasha kuyabyaza umusaruro usibye umupira umwe Kipre Herman Tche Tche yateye ukagarurwa n’ umutambiko w’ izamu.
Rayon Sports yari iri imbere y’ abafana bayo ntiyashoboye kubaha intsinzi n’ ubwo yari ifite abakinnyi 5 bashya harimo 3 babanje mu kibuga aribo Tubane James, Yossa Bertrand, Motombo Govin na Sekle Yao Zico yajemo asimbuye ariko ntagire icyo ahindura.
Tubane James wavuye mu ikipe ya AS Kigali, yagaragaje impinduka nyinshi cyane mu bwugarizi bwa Rayon Sports cyane ko yagiye abangamira Herman Tche Tche na John Rafael Bocco.
James Tubane yari yazengereje John Bocco wa Azam
Hategekimana Aphrodis bakunze kwita Kanombe winjiyemo asimbuye Uwambazimana Leon yagerageje guhindura umukino maze Rayon Sports itangira gusatira izamu ariko abasore nka Fuadi Ndayisenga, Motombo Govin, Sekle Yao Zico na Kambale Salita Gentil ntibabasha kuboneza umupira mu nshumndura za Azam FC.
Undi mukino wo mu itsinda A wabaye ukaba warangiye Atlabara yo muri Sudani y’Epfo inganyije na KMKM yo muri Zanzibar igitego 1-1 cyatsizwe Muhib Abdallah wa KMKM ku munota wa 29 cyishyurwa na Mahame Haji Mugwali mbere yo kujya kuruhuka.
Rayon Sports ikazongera gukina ku cyumweru ihura na Adama City yo muri Ethiopia ku isaha ya saa 5.00 ariko ikazakorera imyitoza ku kibuga cya FERWAFA saa 10.00 kugeza saa 11.30.
Abakinnyi babanje mu ikipe ya Azam
Usibye iyi mikino yo mu itsinda A yabaye habaye undi mukino wo mu itsinda B wahuje ikipe ya Gor Mhia yo muri Kenya na KCCA yo muri Uganda maze urangira ari ibitego 2-1 bya KCCA.
Gor Mahia itozwa na Bobby Williamson wanatoje ikipe y’ igihugu ya Uganda ariko ubu akaba yaramaze kwemezwa nk’ umutoza w’ ikipe y’ igihugu ya Kenya, niyo yafunguye amazamu ariko igitego kiza kwishyurwa ku munota wa 51 n’ umusore Brian Majwega winjiye asimbuye .
Gor Mahia n'ubwo yabanje igitego, yaje kwigaranzurwa na KCCA aba ariyo itahana amanota 3 ya mbere mu itsinda B
Nyuma y’ ikiruhuko Brian Umoy yahise atsinda ikindi gitego cya 2 ku ruhande rwa KCCA yanarushije cyane ikipe ya Gor Mahia mu gice cya 2 maze umukino urangira ari ibitego 2-1 bya KCCA ihita iyobora itsinda mu gihe itegereje ikizava mu mukino uzahuza ikipe ya APR FC na Atletico y’i Burundi.
Aha, abasore b'ikipe ya KCCA bishimiraga igitego cyabo cya Kabiri
Alphonse M.