Rayon Sports ikomeje imyitozo mu buryo budasanzwe –AMAFOTO

Imikino - 23/07/2025 5:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports ikomeje imyitozo mu buryo budasanzwe –AMAFOTO

Mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w’imikino wa 2025/26, ikipe ya Rayon Sports yongereye ingufu mu myitozo yayo, aho ubu abakinnyi bazajya bakora kabiri ku munsi.

Ikipe yambara ubururu n’umweru yatangiye imyitozo ku wa 1 Nyakanga 2025, aho yitegura imikino y’imbere mu gihugu ndetse na CAF Confederation Cup, ari nayo nshingano nyamukuru ifite mu mwaka utaha.

Kuva ubwo, abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze igihe bakorera imyitozo rimwe ku munsi, ariko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ubuyobozi bw’ikipe hamwe n’abatoza bemeje ko gahunda nshya yo gukora imyitozo ari kabiri ku munsi.

Imyitozo ya mu gitondo izajya ikorerwa muri gym, iyobowe n’Umunya-Afurika y’Epfo Ayabonga Lebitsa, ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga. Ni nyuma y’uko asubiye mu kazi muri iki cyumweru, nyuma y’icyumweru kimwe yari amaze adahari kubera ibyago yagize mu muryango.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...