Rayon Sports igiye gukina na Yanga SC muri Stade Amahoro

Imikino - 27/05/2025 10:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports igiye gukina na Yanga SC muri Stade Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina na Yanga SC yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tanzania mu mukino wa gicuti muri Stade Amahoro.

Mu kwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka ni bwo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yatangaje ko umushinga wabo ubyara inyungu barimo bategura uzaba umeze nk'uwa Yanga SC yo muri Tanzania dore ko yaganiriye na Perezida wayo akawubereka.

Yagize ati: "Yanga SC rwose njye na Perezida wayo twaricaye turaganira yaje hano kudusura aduha uwo mushinga wose uko yagiye awubaka kandi ni nk'aho tugiye kuwufata tukawuterura tukawuzana hano hagahinduraho bikeya kubera ko abantu bagira indagaciro zabo. Bamaze imyaka 5 babikoze ngira ngo bageze ahantu heza peeh".

Yavuze ko Perezida wa Yanga SC, Hersi Said akunda Rayon Sports ndetse bakaba bafitanye umukino wa gicuti. Ati: "Perezida wa Yanga SC anakunda Rayon Sports cyane ndetse nituba turi kwitegura umwaka utaha w’imikino dushobora kuzakina imikino ya gicuti rwose twarabyumvikanye, twarabivuganye igisigaye ni ugukina. Yanga SC izaza mu Rwanda ni ugufata Stade Amaho ntabwo umuntu yafata ahandi".

Kuri ubu InyaRwanda yamenye ko uyu mukino wa gicuti uzakinwa tariki ya 15 z’ukwezi gutaha kwa 6 n’ubundi muri stade Amahoro nta gihindutse. Uyu mukino uzakinwa nyuma y’uko Rayon Sports isoje uyu mwaka w’imikino nta gikombe utwaye gusa uzayifasha gutangira kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup izakina.

Kugeza ubu muri Tanzania Yanga SC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona aho irusha Simba SC iyikurikiye amanota 4.

Rayon Sports izakina na Yanga SC nyuma y'uko kuri 'Rayon Day' iheruka yari yakinnye na Azam FC nayo yo muri Tanzania.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izakina na Yanga SC tariki ya 15 z'ukwezi gutaha muri Stade Amahoro 

Rayon Sports izacakirana na Yanga SC mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...