Mu
ntangiriro za buri mwaka w'imikino Rayon Sports itegura umuhango wo kwerekana
abakinnyi ndetse na nimero bazambara mu mugongo aho kuri uwo munsi kandi
hategurwa umukino wa gicuti uyihuza n'indi kipe yahisemo.
Kuri
iyi nshuro Rayon Sports yatangaje ko uyu munsi uzaba tariki 15 Kanama ukabera
kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Hari
amakuru yavugaga ko uyu mukino ushobora kuzabera kuri sitade mpuzamahanga
y'Akarere ka Huye ariko umuvugizi w'iyi kipe Jean Paul Nkurunziza aganira na inyaRwanda yabiteye utwatsi.
Ati: "Oya umukino wacu se wabere i Huye gute ko aho ari kwa Mukura? Umukino wacu
uzabera i Nyamirambo."
Jean Paul kandi abajijwe ku ikipe bagomba guhura nayo yavuze ko izatangazwa mu minsi iri imbere. Ati: "Uyu munsi twatangaje igihe umunsi wa Rayon Sports Day uzabera ariko mu minsi iri imbere nabwo turabagezaho ikipe tuzakina nayo gusa ni iyo hanze y'igihugu."
Tariki
24 Ukwakira ni bwo Rayon Sports Day yaherukaga kuba aho yabereye kuri sitade
Amahoro i Remera Rayon Sports itsindsa na Kiyovu Sports 2-1.
Rayon Sports Day iheruka nibwo Muhire Kevin yagizwe kapiteni wa Rayon Sports tariki 15 akaba ashobora kuzasimbuzwa mu gihe atakongererwa amasezerano
Rayon Sports Day iheruka Kiyovu Sports yarayitokoje iyitsinda ibitego 2-1
