Uwavuga ko Ikipe ya rayon Sport ifite abakunzi benshi mu Rwanda ntiyaba abeshye . Iyi kipe kuva mu kwezi kwa mbere iri gufashwa y’akarere ka Nyanza kayobowe na Bwana Abdallah Murenzi. Bimwe mu byo iyi kipe yifurizaga gutangariza Abanyamakuru, n’ ugusobanura ku mikorere mishya iyi kipe igiye kugirana n’ama societe abiri yaha mu Rwanda, ariyo MTN na COGEAR.
Iyi kipe ifitanye amasezerano n’akarere ka Nyanza y’imikoranire kugera mu mwaka w’2015. Aka karere ka Nyanza kakaba karatangiye gushaka Abaterankunga n’Abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurushaho gushaka uko iyi kipe yakomeza gutera imbere.
Alain wari uhagarariye MTN nkumwe mubafatanya bikorwa ba Rayon sports Fc
Societe ya COGEAR igihe hazaba hari umuntu uje gufata ubwishingizi, akavuga ko ari Umufana wa Rayon Sport , 12 % y’amafaranga atanze azajya ahabwa iyi kipe ya Rayon Sport. Mu gihe MTN icyo izafasha Rayon Sport, ari ugufasha abakunzi b’iyi kipe gutera inkunga Rayon Sport biciye mu buryo bwa SMS, aho umukunzi wa Rayon Sport azajya yandika ijambo GIKUNDIRO, akohereza kuri 4140. Iyi SMS izajya itwara amafaranga 100, Rayon Sport itware 70, MTN igumane 30.
Abayobozi ba Rayon Sport, ibumoso ni Gakwaya Olivier(Umuvugizi), Ntamaka (Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu), Mayor Murenzi Abdallah (Umuyobozi wa Rayon Sport) na Gakumba.
Ibindi bikorwa iyi kipe igiye kwitaho muri uku kwezi ni ukugurisha amakarita y’Ubunyamuryango ku bakunzi bayo, aho amakarita yashyizwe mu byiciro bitandukanye:
- kw’ikarita y’ikiciro cya mbere yahawe izina ry’IMENA; iyi karita izajya ihesha umunyamuryango wa Rayon Sport uburenganzira bwo kwinjira ku mikino iyi kipe ya Rayon Sport yakiriye, yicare muri V/VIP, izajya igurwa Ibihumbi 100.
- Ikarita y’icyiciro cya 2, yiswe INTORE izajya igurwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda , iyi nayo izajya ihesha uburenganzira umunyamuryango wa Rayon Sport bwo kwinjira ku mikino iyi kipe yakiriye.
- INDATWA; ikarita y’ikiciro cya 3, izajya igurwa ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda, iyi izajya ihesha uburenganzira uwayiguze bwo kwinjira mu nama y’inteko rusange ya Rayon Sport.
Ushinzwe ubucuruzi muri COGEAR
Iyi kipe yagiranye amasezerano na COGEAR y’umwaka umwe, ushobora kongerwa mu gihe cyose imikoranire yaba igenze neza, aho mu ntangiriro COGEAR izahita iha Rayon Sport miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
IMFURAYACU Jean Luc