Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026 kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoze ibirori ngarukamwaka byo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/2026 ndetse inakina umukino wa gicuti na Gor Mahia yo muri Kenya.
Abakinnyi berekanywe ni Dande Junior, Mugisha Yves, Drissa Kouyaté, Muvunyi Aime Christian, Alexandre Bikorimana, Nizeyimana Mubarak, Ishimwe Elie Ganijuru, Kapiteni Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' Nshimimana Fabrice, Uwumukiza Obed, Nshuti Didier, Matumona Wakonda Kanda Abbel, Charles Tchouplaou, Tambwe Gloire, Nkundimana Fabio, Nisingingizwe Christian, Muderi Akbar, Ndayishimiye Didier, Ibrahim Djingarey, Issa Djiguiba, Ndikumana Asman, Boris Gbenou, Antonio Atisso Kodjo, Muhoza Daniel, Iradukunda Elie Tatou, Hakizimana Zuberi na Junior Kameni Herman.
Abatoza ni Haringingo Francis, Christian Habimana Sosthene nk’umutoza wa mbere wungirije, Dusange Sacha nk’umutoza wa kabiri wungirije, Serge Mwambali nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi na Hugo Tricárico nk’umutoza w’abanyezamu.
Umukino wa gicuti na Gor Mahia Rayon Sports yari ikumbuwe n’abafana bayo yatangiye iri hejuru kuko ku munota wa 2 gusa yahise iboneza mu izamu ku ishoti ryarekuwe na Muderi Akbar gusa risanga umunyezamu wa Gormahia, Omondi ararifata.
Murera yakomezanyije aya mashagaga ariko Gor Mahia nayo iza kugera aho itangira kwibona mu mukino. Bidatinze, Rayon Sports yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Gbenou nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune hajyamo Elie Tatou.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 45+2 Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Atisso Kodjo ahawe umupira na Nizeyimana Mubarak.
Mu gice cya kabiri, Haringingo Francis utoza Rayon Sports yaje akora impinduka mu kibuga havamo Nizeyimana Mubaraka, Abbel Matumona na Dande, hajyamo Ndikumana Asman, Nshuti Didier na Drissa Kouyate.
Mu minota yakurikiyeho, Iradukunda Elia Tatou yagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko ntibwamuhira kugeza asimbujwe.
Ku munota wa 90+4’, Ndikumana Fabio yatsinze igitego cya kabiri ahawe umupira na Junior Kamen, umukino rangira Rayon Sports itsinze Gor Mahia ibitego 2-0.
Rayon Sports yaherukaga gutsinda kuri Rayon Day muri 2019 ari na bwo bwa mbere yari ibaye aho yatsinze Gasogi United 3-1.


Abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w'imikino berekanywe uyu munsi kuri Rayon Day 2026
