Arahangayitse cyane! Ray J yabwiwe n'abaganga ko asigaranye amezi make yo kubaho

Imyidagaduro - 29/01/2026 8:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Arahangayitse cyane! Ray J yabwiwe n'abaganga ko asigaranye amezi make yo kubaho

Umuhanzi Ray J yabwiye abakunzi be amakuru mashya ku buzima bwe, nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu ntangiriro za Mutarama 2026 azize indwara ya pneumonia ndetse n’uburibwe bw’umutima.

Nk’uko byatangajwe na Daily Mail, Ray J yajyanywe mu bitaro mu ntangiriro z’uku kwezi, aho yari afite ikibazo gikomeye cy’ubuhumekero n’uburibwe bw’umutima. Ku Cyumweru, yasangije abakunzi be ubutumwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uko ubuzima bwe buhagaze.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram, Ray J yashimiye cyane abantu bose bamwibutse bakamusengera muri ibi bihe bikomeye. Yagize ati: “Ndashaka gushimira abantu bose bansengeye. Nari mu bitaro. Umutima wanjye urakora ku gipimo cya 25% gusa, ariko mu gihe nzakomeza kwitwararika no kuguma mu murongo mwiza, ndizera ko byose bizagenda neza.”

Yakomeje agira ati: “Ubuzima bwanjye si bwiza, ni yo mpamvu nshimira buri wese wambaye hafi, akanshyigikira akanansengera.”

Mu kiganiro yakoze imbonankubone (Instagram Live) giherutse, cyaje no gusangizwa kuri X (yahoze ari Twitter), Ray J yavuze amagambo yatunguye benshi, agira ati: “2027 kuri njye ni iherezo,” yongeraho ko abaganga bamubwiye ko ashobora kutazaramba. Yavuze ko umutima we wangiritse cyane bitewe no gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge mu buryo bukabije, yemera ko yumvaga ko adashobora kugirwaho ingaruka.

Ray J yajyanywe mu bitaro byo muri Las Vegas ku wa 7 Mutarama 2026, nk’uko byatangajwe bwa mbere na TMZ, kubera pneumonia ikabije n’uburibwe bukomeye bw’umutima.

Umuntu wa hafi w’uyu muhanzi yabwiye iki kinyamakuru ko Ray J yakorewe isuzuma ry’imirasire (X-rays) n’icyitwa 'echocardiogram', ariko ibisubizo byabyo ntibyatangajwe.

Si ubwa mbere Ray J ahuye n’iki kibazo, kuko no mu mwaka wa 2021 yari yarajyanywe mu bitaro byo muri Miami azize pneumonia, nk’uko PEOPLE yigeze kubitangaza. Icyo gihe, umujyanama we wa hafi, David Weintraub, yavuze ko indwara yari afite itandura, anemeza ko atari COVID-19, n’ubwo yari yabanje gushyirwa mu gice cy’abarwayi bayo.

Mu gihe yavurwaga, Ray J yafashwaga n’utwuma tumwongerera umwuka wa oxygen ndetse akoresha n’akuma kamufasha guhumeka neza.

Abinyujije ku mujyanama we, Ray J yandikiye PEOPLE ubutumwa bugira buti: “Ndashimira buri wese ku rukundo n’inkunga mwakomeje kuncyereka. Murakoze kunsengera, kandi nizeye ko nzongera guhagarara vuba.”

Ray J yatewe intimba n'inkuru yabwiwe n'abaganga ko asigaranye amezi macye yo kubaho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...