Abakiriya batangiye kwemerewa gutumiza iyi modoka, kandi igiciro cyayo kiri hafi £50,000 hejuru y’icya Range Rover isanzwe ikoresha moteri ya lisansi cyangwa mazutu.
Range Rover Electric ishobora kugenda ibirometero bigera kuri 599 km iyo bateri yuzuye, hashingiwe ku bizamini byakozwe. Ikindi, kuyongera umuriro kuva kuri 10% ikagera kuri 80% bifata iminota hafi 22.
Iyi modoka ishobora kandi kuva kuri 0 ikagera kuri 60 mph mu masegonda 4.3, bingana na hafi 97 km/h.
Nubwo ifite ubushobozi buhambaye, intera ishobora kugenda itaragera ku rwego rwa bamwe mu bahanganye na yo. Urugero, BMW iX3 ishobora kugera ku bilometero hafi 804 km ku muriro umwe mu bizamini byakozwe.
Izakorerwa mu Bwongereza
Jaguar Land Rover, isanzwe ifitwe na Tata Motors yo mu Buhinde, izakora iyi Range Rover Electric ku ruganda rwayo rwa Solihull mu Bwongereza. Icy'ingenzi ni uko izakorerwa ku mirongo imwe n’imodoka za Range Rover zisanzwe ndetse n’izivangavanze amashanyarazi na moteri.
Ikigo kivuga ko abakozi bagera ku 9,000 bo ku ruganda rwa Solihull bamaze guhugurwa kugira ngo babashe gukora ku modoka zikoresha amashanyarazi, mu gihe abandi 1,500 bo mu gace ka West Midlands na bo bahawe amahugurwa ajyanye n’uru rwego.
Iyi modoka nshya ije mu gihe isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi rikomeje kugira ibihe bitandukanye, cyane cyane ku modoka zihenze.
Jaguar Land Rover kandi ihura n’ibindi bibazo birimo ibiciro biri hejuru, igabanuka ry’ibicuruzwa mu Bushinwa ndetse n’ingaruka zatewe n’igitero cy’ikoranabuhanga cyahagaritse ibikorwa by’inganda zayo mu mwaka ushize.






Range Rover ya mbere ikoresha amashanyarazi izagura arenga miliyoni $200,000
