Ni nyuma y’uko uyu musore ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gukora indirimbo ‘Koko remix’ aho mu musozo wabo(Outro), yumvikana agira ati “ Eyoo! Green P gira ujye muri Guma Guma man, ushakire ticket The Ben, kuko ubu ng’ubu yarakubiswe hano ntiyanabona 200 yo gusohora indirimbo man! Amerika ni danger..”
Kanda hano wumve indirimbo 'Coco remix' ya Ramjaane Muchoma
Amagambo yafashwe na benshi nk’ubushotoranyi no gusebya uyu musore ufitiwe urukundo n’abakunzi benshiba muzika nyarwanda. Aha Ramjaane akaba yemeye ko ibi yabikoze mu nyungu ze bwite.

Ramjaane Muchoma
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati “ Ndemera ko naharabitse The Ben mu nyungu zanyje kandi nibyo koko naramubabaje!! Gusa icyo nshaka ko mumenya ni uko yampaye imbabazi, so plz ndabasaba mwese mukunda The Ben ko mwarekeraho kuntuka muri msg muri ku nyoherereza cyangwa muri comments zanyu erega nanjye ndi umuntu kandi ndababara. Gusa mbijeje ko ntazongera kugaragara muri beef yuwariwe wese do me for love. Muchoma.”
Nyuma y’ubu butumwa uyu musore akaba yahise agaragaza ikiganiro yagiranye na The Ben kuri Whats’app, ubwo yamubabariraga akanagaragaza ko ashyigikiye umuziki we.

The Ben yagaragaje indangagaciro zikwiye, atanga imbabazi anizeza uyu muhanzi ukizamuka ubufasha bwo guteza imbere impano ye mu nzira nziza
Inyarwanda
