Ramba Sol yashyize hanze indirimbo “Sembera” ateguza ibitangaza – VIDEO

Imyidagaduro - 05/03/2026 2:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Ramba Sol yashyize hanze indirimbo “Sembera” ateguza ibitangaza – VIDEO

Umwe mu bahanzi beza, Sol Ramba yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sembera” avuga ko ubu ari bwo noneho yaza, akereka abanyarwanda ibyo ashoboye byose.

Iyi ndirimbo "Sembera" irimo ubutumwa bw’urukundo aho aba aririmbira umukobwa ko amukunda kandi ko bazahorana iteka ryose. Ati: “Sinabasha kuryama utari iruhande rwanjye.”

Uretse kuba ari indirimbo wakwifashisha uyitura umukunzi wawe, wacuranga mu bukwe, Ramba Sol avuga ko ikaramu ye itashize ndetse ko imirya y’imbyino igize iyi ndirimbo hari abayikora benshi kandi bafite ubushake.

Aha yashakaga kuvuga ko uretse iyi ndirimbo “Sembera” azakomeza gukora izindi nyinshi kandi nazo zizaba zifite umudiho mwiza cyane kuko hari abatunganya imiziki kandi beza.

Yagize ati: “Nta bitangaza murabona. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane cyane n’abantu bafite abakunzi, ariko ndagira ngo nkubwire ko ikaramu itashizemo umuti kandi ko n’abakora beats ntaho bagiye. Mwitege ibitangaza.”

Uyu muhanzi uri mu beza bari kuzamuka mu Rwanda magingo aya, yifashishije Producer Murilo kuri iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi hanyuma mu mashusho hagaragaramo umukobwa w’umuzungu witwa Antonia coutes.

Ramba Sol yashyize hanze indirimbo nshya yise "Sembera"

Reba amashusho y'indirimbo "Sembera"




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...