Ramaphosa yatangaje ko Afurika y’Epfo yishimiye intambwe u
Rwanda rugezeho, agaragaza ko kwakira iri rushanwa bizaba ari ishema ku gihugu
ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange wari umaze igihe utakira iri siganwa
rya Formula 1.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X kuri uyu wa Kane,
tariki ya 15 Ukwakira 2026, Ramaphosa yavuze ko ashimira Perezida Kagame
n’Abanyarwanda bose ku bw’amasezerano yitezweho kugarura iri rushanwa rikomeye
kuri uyu mugabane nyuma y’imyaka isaga 35.
Yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika
y’Epfo, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma
n’abaturage b’u Rwanda ku bwo kubona amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira
irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix.”
Yagaragaje ko intambwe u Rwanda rugezeho ishimishije
n’igihugu cye, ashimangira ko kwakira iri rushanwa bizafasha Afurika kongera
kugaragara ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu mikino n’imyidagaduro ikurikirwa
na benshi ku Isi.
Ati: “Afurika y’Epfo yifatanyije n’u Rwanda mu byishimo
n’ishema byo kwitegura kuzamurira umugabane wacu ibendera ryacu, binyuze mu
kwakira igikorwa gikomeye kandi kizwi ku Isi, kizabera ku kibuga giteganyijwe
kubakwa i Bugesera guhera mu ntangiriro za za 2030.”
Ramaphosa yakomeje avuga ko aya masezerano agaragaza
ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira ibikorwa bikomeye mpuzamahanga, anavuga ko
ari ikimenyetso cy’ubushobozi Afurika ifite muri rusange.
Yagize ati: “Aya masezerano agaragaza ubushobozi
bw’Abanyarwanda, ndetse n’ubw’umugabane wacu muri rusange.”
Nubwo Afurika y’Epfo ari yo iheruka kwakira irushanwa rya
Formula 1 kuri uyu mugabane, Ramaphosa yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye
gusangiza u Rwanda ubunararibonye gifite mu kwakira ibikorwa bikomeye byo ku
rwego mpuzamahanga.
Afurika y’Epfo yakiriye irushanwa rya Formula 1 mu 1993,
ribera ku kibuga cya Kyalami Grand Prix Circuit. Kuva icyo gihe, nta rindi
rushanwa rya Formula 1 ryongeye kubera ku mugabane wa Afurika.
Ramaphosa yavuze ko igihugu cye kizishimira gutanga ubufasha
aho buzaba bukenewe, hashingiwe ku bunararibonye gifite mu gutegura no kwakira
ibirori bikomeye.
Ati: “Nk’igihugu cyakiriye Grand Prix ya mbere yabereye ku
butaka bwa Afurika mu 1993, kikaba gifite n’ubunararibonye mu gutegura ibindi
bikorwa bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga, Afurika y’Epfo izishimira gutanga
ubufasha ubwo ari bwo bwose twasabwa gutanga.”
Mu butumwa bwe, Ramaphosa yanagarutse ku bindi bikorwa
bikomeye u Rwanda rwakiriye cyangwa rukomeje kwakira, birimo Tour du Rwanda, isiganwa
ry’amagare rimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “African Grand Prix ya Formula 1 ni ikindi
gikorwa gikomeye cyiyongereye mu bikorwa mpuzamahanga bikomeje kuzamura izina
ry’u Rwanda, birimo n’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ryemewe
n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI).”
Yasoje ubutumwa bwe ashimira u Rwanda, agaragaza icyizere ko
ruzahagararira neza umugabane wa Afurika muri iri rushanwa.
Ati: “Turabashimira, Rwanda. Muri mu mwanya mwiza wo gutuma
Afurika yose yishima no kugeza umukino wo gusiganwa mu modoka ku rundi rwego.”
U
Rwanda rugiye kwakira Formula 1 nyuma y’imyaka isaga 35 itabera muri Afurika
Amasezerano u Rwanda rwagiranye na Formula 1 yo kwakira
African Grand Prix azamara imyaka 10, irushanwa rikazatangira mu ntangiriro za
za 2030. Ni intambwe ikomeye mu mugambi w’igihugu wo gukomeza gukurura ibikorwa
mpuzamahanga, kongera ubukerarugendo no kuzamura izina ryacyo ku rwego rw’Isi.
Iri rushanwa riteganyijwe kubera ku kibuga kizubakwa i
Bugesera, mu birometero bigera kuri 40 mu majyepfo ya Kigali, hafi y’Ikibuga
Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Bugesera.
Iki kibuga kizaba cyarateguriwe kwakira amarushanwa ya
Formula 1, azwiho gukurura abantu benshi, ibigo bikomeye, abaterankunga
n’abakunzi b’imikino itandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye.
Igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cyakozwe na Alex Wurz,
wahoze ari umushoferi wa Formula 1. Abategura iri rushanwa bagaragaje ko
kizubakwa hifashishijwe imiterere y’aho kizaba giherereye, harimo n’impinduka
z’ubutumburuke bw’ubutaka, kugira ngo habeho isiganwa rifite umwihariko kandi
rikurura abakunzi baryo.
Formula 1 igaragaza ko amasezerano yagiranye n’u Rwanda ari
umusaruro w’imyaka myinshi y’imikoranire n’imyiteguro igamije kubona ahantu
hakwiriye kwakirira iri rushanwa ku buryo rirambye kandi ryujuje ibisabwa ku
rwego mpuzamahanga.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye rugaragaza ubushake bwo
kwakira Formula 1, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika birimo Afurika y’Epfo,
Maroc na Nigeria. Icyakora, u Rwanda ni rwo rwabashije kugera ku masezerano
y’imyaka 10 yo kwakira iri rushanwa.
Afurika y’Epfo yari mu bihugu byagaragaje inyota yo kugarura
Formula 1 ku mugabane wa Afurika, ariko ikibuga cya Kyalami Grand Prix Circuit,
cyakiriye irushanwa riheruka mu 1993, ntikiruzuza ibisabwa kugira ngo cyongere
kwakira iri rushanwa mu buryo bwateganyijwe.
Kugaruka kwa Formula 1 muri Afurika bifite igisobanuro
kirenze kuba igihugu kimwe kizakira isiganwa. Ni amahirwe yo kwagura umubare
w’abakunzi b’uyu mukino ku mugabane utaragera ku isoko rinini nk’iry’i Burayi,
Aziya na Amerika.
Kuri benshi mu Banyarwanda, iri rushanwa rishobora kuzaba
umwanya wo kubona imbonankubone umukino usanzwe ukurikiranwa binyuze kuri
televiziyo n’imbuga nkoranyambaga, mu gihe ku gihugu ubwacyo ari amahirwe yo
gukomeza kwigaragaza nk’ahantu hashobora kubera ibikorwa bikomeye mpuzamahanga.
U Rwanda rumaze kugira ubunararibonye mu kwakira ibikorwa
mpuzamahanga birimo Tour du Rwanda, inama n’imikino itandukanye. African Grand
Prix izaba indi ntambwe mu rugendo rwo gukomeza kwagura urwo ruhare, mu gihe
Afurika y’Epfo yamaze kugaragaza ko yiteguye gufatanya n’u Rwanda aho
ruzakenera ubufasha.
Mu gihe hasigaye imyaka mike ngo irushanwa riteganyijwe
ritangire, amaso azaba ahanzwe ku myiteguro y’u Rwanda, kugira ngo amasezerano
rwagiranye na Formula 1 azavemo igikorwa kizaba ishema ry’igihugu n’umugabane
wa Afurika wose.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye
Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku masezerano y’imyaka 10 u Rwanda
rwagiranye na Formula 1 yo kwakira isiganwa rya African Grand Prix

