Ramaphosa yashimye Perezida Kagame ku masezerano yo kwakira Formula 1

Amakuru ku Rwanda - 15/10/2026 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Ramaphosa yashimye Perezida Kagame ku masezerano yo kwakira Formula 1

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’u Rwanda ku bw’amasezerano y’imyaka 10 u Rwanda rwagiranye na Formula 1 yo kwakira irushanwa rikomeye ryo gusiganwa mu modoka rizwi nka African Grand Prix, riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za za 2030.

Ramaphosa yatangaje ko Afurika y’Epfo yishimiye intambwe u Rwanda rugezeho, agaragaza ko kwakira iri rushanwa bizaba ari ishema ku gihugu ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange wari umaze igihe utakira iri siganwa rya Formula 1.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, Ramaphosa yavuze ko ashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose ku bw’amasezerano yitezweho kugarura iri rushanwa rikomeye kuri uyu mugabane nyuma y’imyaka isaga 35.

Yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bwo kubona amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix.”

Yagaragaje ko intambwe u Rwanda rugezeho ishimishije n’igihugu cye, ashimangira ko kwakira iri rushanwa bizafasha Afurika kongera kugaragara ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu mikino n’imyidagaduro ikurikirwa na benshi ku Isi.

Ati: “Afurika y’Epfo yifatanyije n’u Rwanda mu byishimo n’ishema byo kwitegura kuzamurira umugabane wacu ibendera ryacu, binyuze mu kwakira igikorwa gikomeye kandi kizwi ku Isi, kizabera ku kibuga giteganyijwe kubakwa i Bugesera guhera mu ntangiriro za za 2030.”

Ramaphosa yakomeje avuga ko aya masezerano agaragaza ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira ibikorwa bikomeye mpuzamahanga, anavuga ko ari ikimenyetso cy’ubushobozi Afurika ifite muri rusange.

Yagize ati: “Aya masezerano agaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda, ndetse n’ubw’umugabane wacu muri rusange.”

Nubwo Afurika y’Epfo ari yo iheruka kwakira irushanwa rya Formula 1 kuri uyu mugabane, Ramaphosa yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye gifite mu kwakira ibikorwa bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga.

Afurika y’Epfo yakiriye irushanwa rya Formula 1 mu 1993, ribera ku kibuga cya Kyalami Grand Prix Circuit. Kuva icyo gihe, nta rindi rushanwa rya Formula 1 ryongeye kubera ku mugabane wa Afurika.

Ramaphosa yavuze ko igihugu cye kizishimira gutanga ubufasha aho buzaba bukenewe, hashingiwe ku bunararibonye gifite mu gutegura no kwakira ibirori bikomeye.

Ati: “Nk’igihugu cyakiriye Grand Prix ya mbere yabereye ku butaka bwa Afurika mu 1993, kikaba gifite n’ubunararibonye mu gutegura ibindi bikorwa bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga, Afurika y’Epfo izishimira gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose twasabwa gutanga.”

Mu butumwa bwe, Ramaphosa yanagarutse ku bindi bikorwa bikomeye u Rwanda rwakiriye cyangwa rukomeje kwakira, birimo Tour du Rwanda, isiganwa ry’amagare rimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “African Grand Prix ya Formula 1 ni ikindi gikorwa gikomeye cyiyongereye mu bikorwa mpuzamahanga bikomeje kuzamura izina ry’u Rwanda, birimo n’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda ryemewe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI).”

Yasoje ubutumwa bwe ashimira u Rwanda, agaragaza icyizere ko ruzahagararira neza umugabane wa Afurika muri iri rushanwa.

Ati: “Turabashimira, Rwanda. Muri mu mwanya mwiza wo gutuma Afurika yose yishima no kugeza umukino wo gusiganwa mu modoka ku rundi rwego.”

U Rwanda rugiye kwakira Formula 1 nyuma y’imyaka isaga 35 itabera muri Afurika

Amasezerano u Rwanda rwagiranye na Formula 1 yo kwakira African Grand Prix azamara imyaka 10, irushanwa rikazatangira mu ntangiriro za za 2030. Ni intambwe ikomeye mu mugambi w’igihugu wo gukomeza gukurura ibikorwa mpuzamahanga, kongera ubukerarugendo no kuzamura izina ryacyo ku rwego rw’Isi.

Iri rushanwa riteganyijwe kubera ku kibuga kizubakwa i Bugesera, mu birometero bigera kuri 40 mu majyepfo ya Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Bugesera.

Iki kibuga kizaba cyarateguriwe kwakira amarushanwa ya Formula 1, azwiho gukurura abantu benshi, ibigo bikomeye, abaterankunga n’abakunzi b’imikino itandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye.

Igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cyakozwe na Alex Wurz, wahoze ari umushoferi wa Formula 1. Abategura iri rushanwa bagaragaje ko kizubakwa hifashishijwe imiterere y’aho kizaba giherereye, harimo n’impinduka z’ubutumburuke bw’ubutaka, kugira ngo habeho isiganwa rifite umwihariko kandi rikurura abakunzi baryo.

Formula 1 igaragaza ko amasezerano yagiranye n’u Rwanda ari umusaruro w’imyaka myinshi y’imikoranire n’imyiteguro igamije kubona ahantu hakwiriye kwakirira iri rushanwa ku buryo rirambye kandi ryujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye rugaragaza ubushake bwo kwakira Formula 1, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Maroc na Nigeria. Icyakora, u Rwanda ni rwo rwabashije kugera ku masezerano y’imyaka 10 yo kwakira iri rushanwa.

Afurika y’Epfo yari mu bihugu byagaragaje inyota yo kugarura Formula 1 ku mugabane wa Afurika, ariko ikibuga cya Kyalami Grand Prix Circuit, cyakiriye irushanwa riheruka mu 1993, ntikiruzuza ibisabwa kugira ngo cyongere kwakira iri rushanwa mu buryo bwateganyijwe.

Kugaruka kwa Formula 1 muri Afurika bifite igisobanuro kirenze kuba igihugu kimwe kizakira isiganwa. Ni amahirwe yo kwagura umubare w’abakunzi b’uyu mukino ku mugabane utaragera ku isoko rinini nk’iry’i Burayi, Aziya na Amerika.

Kuri benshi mu Banyarwanda, iri rushanwa rishobora kuzaba umwanya wo kubona imbonankubone umukino usanzwe ukurikiranwa binyuze kuri televiziyo n’imbuga nkoranyambaga, mu gihe ku gihugu ubwacyo ari amahirwe yo gukomeza kwigaragaza nk’ahantu hashobora kubera ibikorwa bikomeye mpuzamahanga.

U Rwanda rumaze kugira ubunararibonye mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga birimo Tour du Rwanda, inama n’imikino itandukanye. African Grand Prix izaba indi ntambwe mu rugendo rwo gukomeza kwagura urwo ruhare, mu gihe Afurika y’Epfo yamaze kugaragaza ko yiteguye gufatanya n’u Rwanda aho ruzakenera ubufasha.

Mu gihe hasigaye imyaka mike ngo irushanwa riteganyijwe ritangire, amaso azaba ahanzwe ku myiteguro y’u Rwanda, kugira ngo amasezerano rwagiranye na Formula 1 azavemo igikorwa kizaba ishema ry’igihugu n’umugabane wa Afurika wose.

 

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku masezerano y’imyaka 10 u Rwanda rwagiranye na Formula 1 yo kwakira isiganwa rya African Grand Prix


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...