Ibi yabivugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika (Pan-African Parliament) ku wa 27 Nyakanga 2026, aho yavuze ko ikibazo cy’abimukira kitakemurwa n’igihugu kimwe gusa ahubwo ko gisaba ubufatanye bw’umugabane wose.
Ramaphosa yavuze ko kwimuka kw’Abanyafurika akenshi guterwa n’ibibazo bitandukanye by’ibanze bigomba kubanza gukemurwa. Ati: “Tugomba gukorana kugira ngo dukemure ibibazo nk’amakimbirane, umutekano muke, imiyoborere mibi, ubukene n’amacakubiri mu mibereho y’abantu.”
Yavuze ko Afurika ikwiye kubaka ejo hazaza aho abaturage bayo bimuka kubera amahitamo yabo, aho kuba kubera kubura uko bagira. Ati: “Tugomba guharanira ejo hazaza heza aho Abanyafurika bimuka babishaka, atari ukubera ko babuze ubundi buryo.”
Ni mu gihe Afurika y’Epfo iri mu bihe by’impaka zikomeye ku kibazo cy’abimukira, aho bamwe mu banyamahanga bashinjwa kuba intandaro y’ubushomeri, ibyaha n’igitutu ku bikorwa rusange.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Africa News, Perezida Ramaphosa yamaganye ibikorwa by’urugomo byibasira abanyamahanga, avuga ko guverinoma ye itazihanganira ivangura cyangwa ibikorwa byo kwihanira.
Ati: “Nta mwanya ugomba kubaho w’urwango rushingiye ku kuba umuntu ari umunyamahanga, ivangura cyangwa urwango rushingiye ku kuba umuntu ari Umunyafurika wo mu kindi gihugu.”
Yavuze ko Afurika y’Epfo ibabajwe n’abimukira bapfiriye muri ibyo bikorwa by’urugomo, ashimangira ko ibibazo by’amategeko bigomba gukemurwa n’inzego zibifite mu nshingano, atari abaturage bihorera.
Ibihugu birimo Nigeria na Ghana byagaragaje impungenge ku mutekano w’abaturage babyo baba muri Afurika y’Epfo, bisaba ko hafatwa ingamba zo kubarinda no gukurikirana abateza urugomo.
Mu gihe abimukira benshi bahuye n’ibibazo birimo ubwoba bukabije, bamwe batangiye gufashwa gusubira mu bihugu byabo ku bushake.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira, Ramaphosa yasabye Afurika gushyira imbaraga mu gikorana ku mipaka kugira ngo barwanye icuruzwa ry’abantu no kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe, no gushora imari mu iterambere mu bihugu bifite ubukene n’amakimbirane.
Yamasabye gushyiraho inzira zemewe zo kwimuka, kugira ngo abantu bajye mu bindi bihugu mu buryo bwubahiriza amategeko, no guteza imbere ibiganiro n’imikoranire, hagamijwe kugabanya urwango n’imyumvire mibi.
Avuga ko ikibazo cy’abimukira kidakwiye gukemurwa hakoreshejwe urwango, ahubwo hakwiye kubaho uburyo buhuza kubahiriza amategeko no kurengera agaciro ka muntu.
