Ralph Hasenhüttl wahoze atoza Southampton yavuze ko yari apfuye azize Hantavirus

Ubuzima - 09/05/2026 5:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Ralph Hasenhüttl wahoze atoza Southampton yavuze ko yari apfuye azize Hantavirus

Ralph Hasenhüttl wahoze ari umutoza wa Southampton yavuze ku bihe bikomeye yanyunzemo, avuga ko yari apfuye azize Hantavirus. Yasobanuye ko iyi ndwara yamugizeho ingaruka zikomeye cyane, aho ingingo ze zacitse intege, umutima we ugatangira gutera cyane, ndetse iyi ndwara yamusize yarasubiye inyuma cyane mu mwuga we.

Uyu mugabo w'imyaka 58 wo muri Otirishiya, ibi yabitangaje nyuma yo kumva inkuru ivuga ko abantu batatu bapfuye bazize icyorezo cya Hantavirus, aho bacyanduriye mu bwato bwa MV Hondius bwo mu 2026 hafi ya Cape Verde.

Hasenhüttl ubwe avuga ko iki cyorezo atagikuye ahantu kure, ahubwo yagikuye iwe mu rugo. Avuga ko ibi byose byatangiye ubwo yari ari mu mirimo yo mu rugo isanzwe, ari mu masuku.

Uyu mugabo, yari amaze kugera ku rwego rukomeye nyuma yo kuzamura ikipe ya VfR Aalen mu Budage mu mwaka wa 2012. Avuga ko yatangiye kumva atameze neza ubwo yari avuye muri siporo yo gutwara igare mu misozi.

Yagize ati: “Nagiye kuryama numva umutwe uri kundya cyane, numvaga meze nk’aho banteye urushinge mu mutwe. Numvaga kandi ndi kubabara bikabije mu mugongo, nk’aho banteyemo icyuma.”

Nyuma yo kujya kwa muganga, abaganga bamusobanuriye ko umwijima n’impyiko bye byari byaratangiye kubyimba cyane kubera iyi ndwara, ari nabyo byatumye izindi ngingo z’umubiri zimurya, kuko impyiko n’umwijima byazibyigaga.

Uyu mutoza yamaze ibyumweru bibiri mu cyumba cy’indembe (ICU), aho yavuze ko yagiraga ubwoba bukomeye cyane bw’uko yashoboraga kuhasiga ubuzima, cyangwa agatakaza akazi ke.

Yagize ati: “Nari maze igihe kinini cyane mu bitaro, ntazi igihe nzakirira. Umutima wange warateraga cyane ku buryo nijoro nakangukaga nkumva ikintu gikubita cyane mu gatuza.”

Hasenhüttl yavuze ko abaganga bamubwiye ko nta muti uzwi uvura Hantavirus, ahubwo umuntu ategereza ko umubiri we ubasha gukora ubwirinzi (antibodies) bushobora kumufasha guhangana nayo.

Ati: “icyo nakoraga kwari ugutegereza gusa. Nageragezaga kwirinda ibitekerezo bibi kuko numvaga nkiri muto, nkomeye kandi ndi muzima. Numvaga nta mpamvu n’imwe virusi yanyica kandi nkomeye.”

Yavuze ko yanduye nyuma yo gukora isuku hanze y’urugo rwe atambaye agapfukamunwa, maze agahumeka ivumbi ryari ryarandujwe n’inkari cyangwa indi myanda y’imbeba.

Virusi ya Hantavirus ikwirakwizwa n’imbeba, aho umuntu ayandura mu gihe ahumetse cyangwa akoze ku bintu byandujwe n’inkari, amacandwe cyangwa imyanda yazo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rikomeje gukora iperereza kuri iki cyorezo cyagaragaye mu bwato bwa MV Hondius, aho bafite impungenge z’uko iyi virusi ishobora kuba imaze kugera ku bantu benshi baba barahuye n’abayanduriye muri ubu bwato.

Mu bimenyetso bya mbere bya Hantavirus harimo umuriro mwinshi, ubukonje, kubabara imikaya, kuribwa umutwe bikabije, isesemi, kubabara mu nda ndetse n’inkorora. Iyo ubu burwayi bukomeje, umuntu ashobora gutangira kugira ibibazo mu guhumeka.

Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru Mirror cyo mu Bwongereza, Hasenhüttl yasabye abantu kujya bitwararika cyane cyane igihe bakora isuku hanze cyangwa mu bubiko bushaje, bakambara ibikoresho bibarinda guhumeka ivumbi rishobora kuba ryarandujwe n’imbeba.

Ralph Hasenhüttl wahoze atoza Southampton yavuze ko yari apfuye azize Hantavirus


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...