Rafiki Mazimpaka yakoze impanuka(AMAFOTO)

- 07/10/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Rafiki  Mazimpaka yakoze impanuka(AMAFOTO)

Mu masaha make ashize umuhanzi Rafiki Mazimpaka amaze gukora impanuka ari mu gitaramo akomereka ku gahanga.

RAFIKI

Rafiki yakoze impanuka akomereka ku gahanga.

Amakuru dukesha Dj Kalisa John ari nawe uri kumwe na Rafiki nyuma yo gukora iyi mpanuka tumubajije igiteye iyo mpanuka kugeza ubwo akomereka ,maze asubiza agira ati: “ Rafiki akomeretse ari mu gitaramo mu ishuri rya Academy Secondary School. Uko bigenze yari agiye mu bafana be kubasuhuza agarutse kuri stage ventilateur(icyuma kizana umuyaga mu nzu) imutema ku gahanga.”

RAFIKI

Rafiki akigezwa kwa muganga.

Rafiki Coga Style amaze gukora impanuka.

Kugeza ubu Rafiki yamaze kwitabwaho na muganga umuvura dore ko banamaze kumudoda aha hantu yakomeretse.

UMVA INDIRIMBO NSHYA, JAH NI UWACU YA RAFIKI.

Rafiki ntabwo abasha kuvuga kuburyo yavugira kuri terefoni ariko arizeza abafana be ko biza koroha n’ubwo afite iki gisebe. RAFIKI kuri ubu ari mu rugo iwe ku Kicukiro ari naho ari kuruhukira nyuma yo gupfukwa  no kudodwa.

RAFIKI

RAFIKI.

Muri iki gitaramo Rafiki yari afatanyije n’abahanzi Bac-T, Clovis, Spax, Staff Sergent Robert  n’abandi. Iki gitaramo cyateguwe n’iri shuri mu rwego rwo guteza imbere ikigega Agaciro Development Fund.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...