Rafael York na Hakim Sahabo baba badashobotse?

Imikino - 02/06/2025 11:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Rafael York na Hakim Sahabo baba badashobotse?

Rafael York na Hakim Sahabo bakomeje kugaragaza ko bashobora kuba badashobotse nyuma y’uko bahawe ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi ariko ntibitabire.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yashyize hanze abakinnyi 27 azifashisha ku mikino ibiri ya gicuti afitanye na Algeria. Muri aba bakinnyi ntabwo hagaragayemo Hakim Sahabo ndetse benshi bibajije impamvu yabiteye kandi uyu mukinnyi nta kibazo cy’imvune afite.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaje gutangaza ko Hakim Sahabo yahamagawe ahubwo we akavuga ko akeneye ikiruhuko.

Adel Amrouche yamwinginze amusaba ko yaza ubundi akazakina umukino umwe muri ibiri ya gicuti gusa undi nawe aba ibamba.  Ibi byatumye AdelAmrouche  afata umwanzuro ko atazongera kumuhamagara mu gihe akiri kuri izi nshingano zo gutoza Amavubi.

Hakim Sahabo wagaragaje ko arushye muri uyu mwaka wa 2025 yakinnye imikino 15 gusa mu ikipe ya K.Beerschot V.A yari yaratijweho akaba yaratsinzemo igitego 1. Kuri ubu uyu mukinnyi yasubiye mu ikipe ya Standard de Liege yari yamutije kubera kutamubonera umwanya wo gukina.

Nyuma y’ibi na Rafael York nawe wari wahagamagawe akemera ko azitabira byarangiye atitabiye umwiherero w’Amavubi. Ku munsi wejo nibwo uyu mukinnyi usanzwe ukinira Zed FC yo mu Misiri byari biteganyijwe ko ari busange abandi bakinnyi b’Amavubi muri Algeria gusa byarangiye atahageze ndetse ntiyanatanga impamvu.

Rafael York na Hakim Sahabo baba badashobotse?

Ntabwo aba bakinnyi ari ubwa mbere aba bakinnyi bagiranye ikibazo n’Umutoza w’Amavubi aho bigaragaza ko bashobora kuba badashobotse. Mu kwezi kwa 9 kw’umwaka ushize ubwo Amavubi yiteguraga guhura na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026,Torsten Frank Spitler wayatozaga muri icyo gihe ntabwo yigeze ahamagara Rafal York na Hakim Sahabo.

Ku mpamvu zabyo yavuze ko ari imyitwarire mibi yabo yatumye atabahamagara. Kuri Rafael York  yagize ati” Ubushize aza yahishe imvune ku mpamvu ze bwite njye ntumva. Navuga ko bitajyanye n’amahame y’Ikipe y’Igihugu, yambwiye ko ameze neza ariko mushyize mu kibuga mwabonye ibyabaye yampatirije guhita musimbuza. Rero nahisemo kuba mushyize ku ruhande.”

Ageze kuri Sahabo yavuze ko we arenze York ndetse bamugiriye inama kenshi ariko yanze guhindura imyitwarire. Ati “Sahabo ari mu cyiciro kimwe na York. Anteza ibibazo cyane kubera uburyo afata ibintu. Menya nta mukinnyi ndaganira cyane nka we. Abatoza banyungirije baraganiriye, yewe namushyize no mu cyumba kimwe na kapiteni ngo baganire ariko yanze guhinduka.”

Yakomeje agira ati “Ubushize yari yavunitse ariko ubu ari gukira gusa numvise ibihuha ko naho afitanye ibibazo n’umutoza. Muri iki gihe ntabwo ndaba muhamagara.”Torsten yavuze ko ibi yabitangaje kugira ngo aba bakinnyi bisubireho kuko bakiri bato bafite imbere heza.

Rafael York na Hakim Sahabo ntabwo bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi gusa ubuheruka ku mikino ya Nigeria na Lesotho mu gushaka itike y’igikom be cy’Isi cya 2026, Adel Amrouche yari yabitabaje.

‎Umukino wa mbere wa gicuti Amavubi azakinamo n Algeria uteganyijwe tariki ya 5 Kamena naho uwa kabiri ukazakinwa tariki ya 9 Kamena 2025.

Hakim Sahabo yanze kwitabira umwiherero w'Amavubi


Rafael York yanze kwitabira umwiherero w'Amavubi ndetse nta nubwo yatanze impamvu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...