Mu
kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bafana yavuze ko Radio atari afite gusa
igitekerezo cyo kwimuka, ahubwo yari yaranatangiye gutegura uko yagura ubutaka
mu Rwanda, agamije kuhatura no gutangirirayo urugendo rushya rw’umuziki.
Ziza
Bafana, wakoranye na Radio n’itsinda rya Goodlyfe Crew mu ndirimbo “Byagana,”
yavuze ko muri icyo gihe Radio yari amaze kurambirwa imikorere y’inganda z’umuziki
muri Uganda.
Yavuze
ko Radio yashakaga ahantu hashya hamuha imbaraga n’icyerekezo gishya, ndetse
akifuza gukora ibintu bye mu buryo bwisanzuye.
Big
Eye yo muri Uganda yasubiyemo amagambo ye agira ati “Twakoranye indirimbo
nyinshi muri icyo gihe. Hari imwe nifuzaga ko dusohora cyane kuko Radio yari
azi cyane ibijyanye no gutunganya indirimbo no gushyiramo amajwi meza. Icyo
gihe namusanze ari kumwe na mushiki we, bafite umugambi wo kwimukira mu
Rwanda,”
Bafana
yavuze ko Radio yakundaga cyane uko yabonaga umuziki w’u Rwanda uteye,
awubonamo imikorere iteguye kandi ifite umurongo uhamye. Yizeraga ko mu Rwanda
hari amahirwe mashya n’imiyoborere myiza byamufasha gukomeza kuzamuka.
Ni
muri urwo rwego Radio yari yatangiye gutegura gushinga ‘label’ ye bwite yise “Angel
Music”, agamije gutandukana n’icyerekezo cya Goodlyfe no kwihangira inzira
nshya mu muziki.
Bafana
yongeyeho ati “Ntekereza ko yari yamaze kubona ubutaka mu Rwanda. Yashakaga
kwimuka kuko yari yarambiwe uko umuziki wa Uganda uteye. Radio yashakaga
guhangana n’indi ntera nshya. N’iyo namutumiraga muri studio, yashakaga ko
dukora ibintu biri ku rwego rwo hejuru kurushaho."
Mowzey
Radio witabye Imana mu 2018, yagumye mu mitima ya benshi nk’umwe mu bahanzi
bakomeye Uganda yagize. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo izo
yakoranye na mugenzi we Weasel muri Goodlyfe Crew.
Nubwo
atabashije kugera ku nzozi ze zo kwimukira mu Rwanda no gutangiza label ye
bwite, amagambo ya Ziza Bafana agaragaza ko yari afite icyerekezo kinini,
cyashoboraga guhindura byinshi mu rugendo rwe rwa muzika.
Imigambi ye yumvikanisha ko yari umuhanzi udasanzwe, wahoraga ashaka gutera indi ntambwe no kwagura imbibi z’umuziki we.

Ziza Bafana yatangaje ko Mowzey Radio yari yarafashe icyemezo cyo kwimukira mu Rwanda, ndetse ko yari amaze kubona ubutaka agamije gutangirirayo ubuzima bushya n’urugendo rushya rw’umuziki

Bafana yavuze ko Radio yari yarambiwe imiterere y’umuziki muri Uganda, akabona mu Rwanda amahirwe mashya n’imiyoborere byamufasha gushinga ‘label’ ye bwite, Angel Music

“Radio
yashakaga indi ntera nshya,” — Ziza Bafana agaragaza ko nyakwigendera yari
afite inzozi zo kwagura imbibi z’umuziki we, mbere y’uko urupfu rwe mu 2018
