Iyo
urebye mu rutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe, ubonamo amazina yagaruriwe
icyizere ariko abandi bakaba batibonye kuri uru rutonde.
Mu
bakinnyi bamaze iminsi bahagaze neza mu mikino n’amarushanwa bitabira hari
amazina abantu bagarukaho. Muri aba bakinnyi batibona kuri uru rutonde usanga
abakinnyi barimo; Rachid Kalisa na Nsabimana Eric Zidane ba AS Kigali, Mutsinzi
Ange Jimmy wa APR FC na Ally Niyonzima
uheruka gutandukana na APR FC ntabwo bahawe umwanya.
Mashami Vincent atanga ibisobanuro ku bakinnyi bahamagawe n'abatahamagawe
Aganira
n’abanyamakuru, Mashami Vincent yagiye agira bumwe mu busobanuro atanga ku
bakinnyi batandukanye ku mpamvu bamwe batahamagawe.
Kuri
Nsabimaa Eric Zidane, Mashami Vincent yavuze ko ari umukinnyi baganira cyane
ndetse ko igihari ari uko kuba atahamagawe mu
gushaka itike y’igikombe cy’isi azahamagarwa mu bazakina imikino yo
gushaka itike ya CHAN.
“Zidane
ni umukinnyi mwiza ariko burya hari ibyo nk’umutoza ugomba kubanza kureba.
Zidane ni byiza kuko ndanamushimira kuko yafashije ikipe ye gukomeza. Ubushize
twari kumwe (yari yahamagawe) ariko twaraganiriye kuko hari ibyo akibura ariko
turacyamukurikirana ". Mashami

Nsabimana Eric Zidane umukinnyi uhagaze neza utisanze mu Mavubi yitegura Seychelles
Mashami
yunzemo ati “Iri ni itsinda rya mbere ryahamagawe ngo hashakwe itike y’igikombe
cy’isi ariko dufite na CHAN vuba aha. Hagomba kubamo uburyo bwo gusaranganya
imbaraga ku mpande zose kugira ngo hamwe hagatagaragaramo imbaraga nyinshi ,
Zidane ni umukinnyi mwiza ariko hari abo tubona baduha umusaruro mwiza kurenza
uwo yaduha ".
Agaruka
kuri Ally Niyonzima, Mashami Vincent yavuze ko nyuma yo kuba atari gukina muri iyi minsi aho aviriye muri
APR FC, hiyongeraho ikibazo cy’uko uyu musore yaba acyekwaho kuba amazina
akoresha akemangwa bityo nk’abatoza bahisemo kuba bamuretse kugira ngo
bitazabyara ingorane muri FIFA na CAF.
“Ally
mu minsi ishize humvikanye ibyagiye bivugwa mu mazina ye (ko hari ibidakosotse
neza). Iyo rero turi mu bihe nk’ibi duhita twongera gusubiza amaso inyuma mu
byo twari turimo mu minsi ishize icyo gihe bigutera kwibaza ikibyihishe inyuma.
Ayo makuru ntabwo wahita uyabona kuko bitwara iminsi myinshi. Ni umukinnyi wacu
ariko ntabwo twakwishora mu bibazo mu gihe hari ibitameze neza ". Mashami
Asoza
ku kibazo cya Ally Niyonzima, Mashami yavuze ko amwifuriza ko yabona ikipe
agasubira mu kibuga agakina kuko ngo ari byo bitanga amakuru ahagije kugira ngo
umukinnyi ahamagarwe mu ikipe y’igihugu.
Muri
uru rutonde kandi harimo Buteera Andrew umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC.
Uyu mukinnyi ntabwo ari mu bakinnyi bagize byinshi bakora mu mwaka w’imikino
2018-2019 ndetse no muri Military Games 2019 akaba yarakinnye igihe gito
ugereranyije n’abitwaye neza muri APR FC.
Asubiza
umwe mu banyamakuru wabajije impamvu Buteera yahamagawe nyamara atarakoze
ibihambaye mu minsi ishize, Mashami Vincent yavuze ko mu guhamagara ahanini
umutoza areba umukinnyi acyeneye kurusha undi.
Mashami
avuga ko kuri Buteera Andrew avuga ko
“Buteera
turakurikirana kandi ngira ngo muri Military Games yagize akabazo katari
imvune. Nta kibazo afite kandi abangaga be batubwiye ko nta kibazo na kimwe
afite. Kumuhamagara nta y’indi mpamvu ahubwo n’uko ari umukinnyi ushobora
kuguha amahitamo arenze abiri cyangwa atatu mu kibuga. Abatoza tureba
bitandukanye, muri APR hari impamvu wenda akina umukino umwe undi agakina itanu
ariko nkurikije uko muzi yanakina imikino icumi aguha ibyo umwifuzamo ". Mashami

Mashami avuga Buteera Andrew ari umukinnyi ufite ubushobozi burenze abantu batajya bamenya
Mashami
yakomeje agira ati " Buteera ni umukinnyi ushobora gukina yisunika ajya imbere
yunganira abataha izamu. Nta kibazo dufite mu bijyanye no gukina hagati
twugarira, birumvikana ko rero umukinnyi nk’uwo wadufasha mu gutanga imbaraga
zisatira tumukeneye ngo afatanye na Kevin (Muhire), Haruna (Niyonzima) n’abandu
bagenzi be bakina muri icyo gice ".
Abandi
bakinnyi batahamagawe nyamara bamaze igihe bitwara neza ariko bakaba bagomba
gutegereza andi mahirwe barimo; Usengimana Faustin (Buidcon FC, Zambia),
Biramahire Abeddy (Buidcon Zambia), Bishira Latif (AS Kigali), Rachid Kalisa
(AS Kigali), Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Kayumba Soter (AFC Leopards,
Kenya), Habamahoro Vincent (AFC Leopards, Kenya) n’abandi batandukanye.
Amavubi aratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2019 nyuma ya saa sita kuri sitade ya Kigali bitewe n’uko mbere ya saa sita abakinnyi bari mu Rwanda bazaba bari i Nyamata kugira ngo bafate ifunguro mbere yo kujya mu myitozo. Ikindi n'uko hari igihe Amavubi azajya akoresha sitade ya Bugesera mu myitozo.

Dore
abakinnyi 25 bahamagawe:
Abanyezamu
(3): Rwabugiri Omar (APR FC),Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric
Bakame (AS Kigali).
Abugarira
(8):Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize,
Belgium), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe
Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Emery Bayisenge (Saif
Sporting Club, Banglaesh) na Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports).
Abakina
hagati (7): Buteera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt),
Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC),
Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na
Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).
Abataha
izamu (7): Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania),Jacques Tuyisenge (Petro Atletico
de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjili (Emirates Club, Saudi Arabia), Mico
Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwee Djabel (APR FC) na
Sibomana Patrick Pappy (Young SC, Tanzania)
