Rachid Kalisa, Nsabimana Eric Zidane, Mutsinzi na Ally bamwe mu bakinnyi batahamagawe mu Mavubi azahura na Seychelles

Imikino - 26/08/2019 12:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Rachid Kalisa, Nsabimana Eric Zidane, Mutsinzi na Ally bamwe mu bakinnyi batahamagawe mu Mavubi azahura na Seychelles

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019, Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha ategura umukino bafitanye na Seychelles tariki ya 5 n’iya 10 Kanama 2019.

Iyo urebye mu rutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe, ubonamo amazina yagaruriwe icyizere ariko abandi bakaba batibonye kuri uru rutonde.

Mu bakinnyi bamaze iminsi bahagaze neza mu mikino n’amarushanwa bitabira hari amazina abantu bagarukaho. Muri aba bakinnyi batibona kuri uru rutonde usanga abakinnyi barimo; Rachid Kalisa na Nsabimana Eric Zidane ba AS Kigali, Mutsinzi Ange Jimmy wa APR FC na Ally Niyonzima  uheruka gutandukana na APR FC ntabwo bahawe umwanya.


Mashami Vincent atanga ibisobanuro ku bakinnyi bahamagawe n'abatahamagawe

Aganira n’abanyamakuru, Mashami Vincent yagiye agira bumwe mu busobanuro atanga ku bakinnyi batandukanye ku mpamvu bamwe batahamagawe.

Kuri Nsabimaa Eric Zidane, Mashami Vincent yavuze ko ari umukinnyi baganira cyane ndetse ko igihari ari uko kuba atahamagawe mu  gushaka itike y’igikombe cy’isi azahamagarwa mu bazakina imikino yo gushaka itike ya CHAN.

“Zidane ni umukinnyi mwiza ariko burya hari ibyo nk’umutoza ugomba kubanza kureba. Zidane ni byiza kuko ndanamushimira kuko yafashije ikipe ye gukomeza. Ubushize twari kumwe (yari yahamagawe) ariko twaraganiriye kuko hari ibyo akibura ariko turacyamukurikirana ". Mashami


Nsabimana Eric Zidane umukinnyi uhagaze neza utisanze mu Mavubi yitegura Seychelles 

Mashami yunzemo ati “Iri ni itsinda rya mbere ryahamagawe ngo hashakwe itike y’igikombe cy’isi ariko dufite na CHAN vuba aha. Hagomba kubamo uburyo bwo gusaranganya imbaraga ku mpande zose kugira ngo hamwe hagatagaragaramo imbaraga nyinshi , Zidane ni umukinnyi mwiza ariko hari abo tubona baduha umusaruro mwiza kurenza uwo yaduha ".

Agaruka kuri Ally Niyonzima, Mashami Vincent yavuze ko nyuma yo kuba  atari gukina muri iyi minsi aho aviriye muri APR FC, hiyongeraho ikibazo cy’uko uyu musore yaba acyekwaho kuba amazina akoresha akemangwa bityo nk’abatoza bahisemo kuba bamuretse kugira ngo bitazabyara ingorane muri FIFA na CAF.

“Ally mu minsi ishize humvikanye ibyagiye bivugwa mu mazina ye (ko hari ibidakosotse neza). Iyo rero turi mu bihe nk’ibi duhita twongera gusubiza amaso inyuma mu byo twari turimo mu minsi ishize icyo gihe bigutera kwibaza ikibyihishe inyuma. Ayo makuru ntabwo wahita uyabona kuko bitwara iminsi myinshi. Ni umukinnyi wacu ariko ntabwo twakwishora mu bibazo mu gihe hari ibitameze neza ". Mashami

Asoza ku kibazo cya Ally Niyonzima, Mashami yavuze ko amwifuriza ko yabona ikipe agasubira mu kibuga agakina kuko ngo ari byo bitanga amakuru ahagije kugira ngo umukinnyi ahamagarwe mu ikipe y’igihugu.

Muri uru rutonde kandi harimo Buteera Andrew umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC. Uyu mukinnyi ntabwo ari mu bakinnyi bagize byinshi bakora mu mwaka w’imikino 2018-2019 ndetse no muri Military Games 2019 akaba yarakinnye igihe gito ugereranyije n’abitwaye neza muri APR FC.

Asubiza umwe mu banyamakuru wabajije impamvu Buteera yahamagawe nyamara atarakoze ibihambaye mu minsi ishize, Mashami Vincent yavuze ko mu guhamagara ahanini umutoza areba umukinnyi acyeneye kurusha undi.

Mashami avuga ko kuri Buteera Andrew avuga ko

“Buteera turakurikirana kandi ngira ngo muri Military Games yagize akabazo katari imvune. Nta kibazo afite kandi abangaga be batubwiye ko nta kibazo na kimwe afite. Kumuhamagara nta y’indi mpamvu ahubwo n’uko ari umukinnyi ushobora kuguha amahitamo arenze abiri cyangwa atatu mu kibuga. Abatoza tureba bitandukanye, muri APR hari impamvu wenda akina umukino umwe undi agakina itanu ariko nkurikije uko muzi yanakina imikino icumi aguha ibyo umwifuzamo ". Mashami


Mashami avuga Buteera Andrew ari umukinnyi ufite ubushobozi burenze abantu batajya bamenya 

Mashami yakomeje agira ati " Buteera ni umukinnyi ushobora gukina yisunika ajya imbere yunganira abataha izamu. Nta kibazo dufite mu bijyanye no gukina hagati twugarira, birumvikana ko rero umukinnyi nk’uwo wadufasha mu gutanga imbaraga zisatira tumukeneye ngo afatanye na Kevin (Muhire), Haruna (Niyonzima) n’abandu bagenzi be bakina muri icyo gice ".

Abandi bakinnyi batahamagawe nyamara bamaze igihe bitwara neza ariko bakaba bagomba gutegereza andi mahirwe barimo; Usengimana Faustin (Buidcon FC, Zambia), Biramahire Abeddy (Buidcon Zambia), Bishira Latif (AS Kigali), Rachid Kalisa (AS Kigali), Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Kayumba Soter (AFC Leopards, Kenya), Habamahoro Vincent (AFC Leopards, Kenya) n’abandi batandukanye.

Amavubi aratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2019 nyuma ya saa sita kuri sitade ya Kigali bitewe n’uko mbere ya saa sita abakinnyi bari mu Rwanda bazaba bari i Nyamata kugira ngo bafate ifunguro mbere yo kujya mu myitozo. Ikindi n'uko hari igihe Amavubi azajya akoresha sitade ya Bugesera mu myitozo.

Rachid Kalisa nawe n'undi mukinnyi utahamagawe mu bazakina na Seychelles 

Dore abakinnyi 25 bahamagawe:

Abanyezamu (3): Rwabugiri Omar (APR FC),Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali).

Abugarira (8):Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Emery Bayisenge (Saif Sporting Club, Banglaesh) na Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports).

Abakina hagati (7): Buteera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).

Abataha izamu (7): Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania),Jacques Tuyisenge (Petro Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjili (Emirates Club, Saudi Arabia), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwee Djabel (APR FC) na Sibomana Patrick Pappy (Young SC, Tanzania)


Amavubi aratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita kuri sitade ya Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...