R. Tuty agiye kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka 10, mu rugendo rugamije umuziki n’ubukwe - AMAFOTO

Imyidagaduro - 31/07/2025 8:46 AM
Share:

Umwanditsi:

R. Tuty agiye kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka 10, mu rugendo rugamije umuziki n’ubukwe - AMAFOTO

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu Bubiligi, Nikunze Alain Thierry, uzwi cyane ku izina rya R. Tuty, aritegura kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka 10 atahakandagira. Uyu muhanzi aravuga ko uru rugendo rugamije kongera guhuza n’abakunzi b’umuziki we, gusura umuryango we, no kurangiza indi mihango y’ubukwe bwe n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, R. Tuty yavuze ko azagera i Kigali mu ntangiriro za Nzeri 2025, aho azaba aje gukora ku ndirimbo nshya, gutunganya izo asanganywe ndetse no gutegura amashusho yazo ku rwego ruhanitse.

Yagize ati: "Sinabonye umwanya uhagije wo kwamamaza ibihangano byanjye bitewe n’uko nahise njya mu mahanga, ariko ibyo ntibivuze ko ntakoze umuziki mwiza. Indirimbo zanjye ziri hanze, ziryoshye kandi zifite ubutumwa."

R. Tuty yavuze ko kimwe mu byo yiteze kuri uru rugendo ari ukongera guhura n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, akamurikira abakunzi be ibikorwa byinshi yakoze kuva yajya mu mahanga.

Avuga ko azanye n’inyota yo gufasha abahanzi bakizamuka, aho azahitamo bamwe mu bahanzi nyarwanda azakorana nabo ndetse akababera ‘Manager’.

Ati: "Nshaka gutangira gahunda yo kujya ngaruka mu Rwanda nibura kabiri mu mwaka, nkorere hano indirimbo zifite amashusho meza, nunganire abahanzi bashya mu muziki wabo."

R. Tuty yaherukaga mu Rwanda mu 2015, ubwo yari aje gutunganya Album yise ‘Umunyuramutima’, yakorewe na Junior Multisystem na Producer Fazzo. Nyuma yaho, yahise yerekeza i Burayi akomeza ibikorwa bye by’akazi n’imiziki.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Idini y’Ifaranga’, avuga ko akumbuye cyane igihugu cye, inshuti, abavandimwe n’imikorere ya muzika yo mu Rwanda.

Yemeza ko abahanzi nyarwanda bateye imbere bidasanzwe, kandi ko ari igihe cyiza kuri we cyo kongera kubagaragariza impano ye.

Yemeza ko mbere yo gufata indege agaruka i Kigali, yateguye indirimbo nyinshi zirimo izo azatunganyiriza mu Rwanda. Yavuze ko yamaze kuvugana n’aba Producer barimo Fazzo, ndetse ngo hari n’abandi bazamufasha kongeramo uburyo bushya bwo gutunganya umuziki.

Ati: "Ubu ntibimeze nka kera aho wasangaga Producer agukorera ‘beat’ ukayiririmbaho uko bimeze. Ubu hari imikorere igezweho kandi nayo ngiye kwifashisha."

Mu rugendo rwe, R. Tuty azanasura ibigo by’amashuri yizeho birimo Saint-André na Saint-Famille, mu rwego rwo kongera guhura n’ahantu hafatiye runini ubuzima bwe.


R. Tuty mu myiteguro yo kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka 10 – agiye guhurira n’abakunzi be mu rugendo rudasanzwe 

 “Nkumbuye u Rwanda n’abarwo,” R. Tuty ubwo yatangazaga gahunda yo gusubira i Kigali muri Nzeri 2025

 

R. Tuty agiye gusangiza Abanyarwanda umuziki mushya yakoze hanze, aniyegereza itangazamakuru

R. Tuty yizeye kongera gukundwa mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zifite amashusho meza no gufasha impano nshya 

Nyuma yo kumenyekana mu ndirimbo nka ‘Idini y’Ifaranga’, R. Tuty arashaka kongera kubaka izina mu Rwanda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIRI KURI ALBUM YA R TUTY YO MU 2018

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM ‘IDINI Y’IFARANGA’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...