Uyu muhanzi avuga ko yahisemo gutandukanya izi Album zombi
kugira ngo buri imwe igire ubutumwa bwihariye, aho imwe izaba igizwe
n’indirimbo umunani naho indi ikazaba iriho indirimbo 15.
R. Tuty uri mu Bubiligi kandi yavuze ko ateganya kugaruka mu
Rwanda mu mpera z’uyu mwaka, aho azahurira n’abakunzi be ndetse agakora ibikorwa
birimo ibitaramo, gusura ibigo by’amashuri yizeho ndetse no
gusubira ku bibuga by’umupira w’amaguru yakiniragaho.
R. Tuty yabwiye InyaRwanda, ko ‘Umufatangwe’ ari Album
yateguye kuva kera, ndetse ko yayisezeranyije Imana igihe yari akiri mu Rwanda.
Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo umunani, ahanini zikaba
izo kuramya no guhimbaza, zigasangiza abantu ubutumwa bushingiye ku myemerere
n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana.
Asobanura impamvu yahisemo kuyita ‘Umufatangwe’, R. Tuty
avuga ko yashakaga kugaragaza ko Ijambo ry’Imana nta kindi kirirusha ububasha
n’ubushobozi, ndetse ko umuntu ashobora kuba akomeye gute ariko iyo Yesu
yinjiye mu mutima we agaca bugufi akamuyobora.
Muri iyi Album harimo indirimbo nka ‘Imana Nyamana’,
‘Intsinzi ni Yesu’, ‘Ikinyamanswa (Anti Kristo)’, ‘Aratabara’ na ‘Mu nda ya
Mama’, hamwe n’izindi.
Uyu muhanzi kandi avuga ko hari indirimbo za bamwe mu
bahanzi yakunze azasubiramo, akazishyira muri iyi Album mu buryo bushya.
R. Tuty ateganya ko ‘Umufatangwe’ izakorwa mu njyana ya
Afrobeat, aho Producer Fazzo azagira uruhare mu kuyitunganya afatanyije
n’abandi ba Producer, kuko ashaka ko iyi Album izaba iri ku rwego rwo hejuru.
Usibye Album y’Iyobokamana, R. Tuty afite n’indi yise
‘Nd’Umugisha’, avuga ko amaze igihe ayitegura ariko gutinda kugera muri ‘studio’
bikaba byaratumye idasohoka mbere.
Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 15, ahanini zishingiye ku
rukundo n’ubuzima, ari na byo byiganjemo umuziki uyu muhanzi asanzwe akora.
Muri izi ndirimbo harimo eshatu ziganjemo injyana gakondo,
ndetse hakazamo n’indirimbo yise ‘Sirimuka’, avuga ko yayiteguriye u Rwanda
rwamubyaye kandi ikaba ifitanye isano n’iterambere ry’igihugu.
R. Tuty kandi afite gahunda yo gukorana n’abandi bahanzi
batandukanye, avuga ko atari ibintu byakunze kumubaho cyane mu rugendo rwe rwa
muzika.
Azanategura indirimbo zishya asubiramo zimwe mu ndirimbo ze
za kera, zirimo ‘Savana’, ‘Yombi Yambi’ na ‘Akageso’, avuga ko hari izimwe
yumva zishobora kongera gukorwa mu buryo bugezweho.
R. Tuty avuga ko akumbuye cyane u Rwanda, ku buryo kugaruka
mu gihugu atazabifata nk’igihe cyo gusura gusa, ahubwo afite gahunda zitandukanye
azakora mu gihe azaba ahari.
Mu byo ateganya harimo gutaramira abakunzi b’umuziki we
afatanyije n’abandi bahanzi ndetse no guhura n’abantu bamushyigikiye mu rugendo
rwe rwa muzika.
Afite kandi gahunda yo gusura ibigo by’amashuri yizeho,
birimo Saint Joseph Kabgayi, ndetse no gusubira i Muhanga aho yakiniye umupira
w’amaguru imyaka itatu.
Yavuze ko kandi akumbuye ikipe ya Hanika y’Inyanza, aho
yigeze gukina, ndetse n’ahandi yasize amateka mu mupira w’amaguru.
Bityo, mu gihe ateganya kugaruka mu Rwanda mu mpera z’uyu
mwaka, R. Tuty azaba aje aherekejwe n’imishinga ibiri y’umuziki ifite imirongo
itandukanye: ‘Umufatangwe’, ishingiye ku kuramya no guhimbaza Imana, na
‘Nd’Umugisha’, yibanda ku rukundo, ubuzima n’ubutumwa bujyanye n’u Rwanda.
Kuri we, gutandukanya izi Album zombi ni uburyo bwo guha
buri butumwa umwanya wabwo, aho kuvanga indirimbo zishingiye ku myemerere
n’iz’urukundo n’ubuzima.

R. Tuty yatangaje ko ari gutegura Album ebyiri zitandukanye, zirimo ‘Umufatangwe’ izaba igizwe n’indirimbo 8 zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse na ‘Nd’Umugisha’ izaba iriho indirimbo 15 z’urukundo n’ubuzima

‘Nanze kuvanga amasaka n’amasakaramentu’ - R. Tuty yavuze ko ari yo mpamvu yahisemo gutegura Album ebyiri zitandukanye, imwe ikibanda ku butumwa bw’Iyobokamana, indi ikibanda ku rukundo, ubuzima n’indirimbo za Gakondo
