R. Tuty agiye kugaruka i Kigali afite Album ebyiri: ‘Umufatangwe’ na ‘Nd’Umugisha’

Imyidagaduro - 07/10/2026 11:21 AM
Share:

Umwanditsi:

R. Tuty agiye kugaruka i Kigali afite Album ebyiri: ‘Umufatangwe’ na ‘Nd’Umugisha’

Umuhanzi R. Tuty umaze imyaka myinshi ari mu Bubiligi yatangaje imishinga mishya y’umuziki ari gutegura, irimo Album ebyiri zitandukanye yise ‘Umufatangwe’ na ‘Nd’Umugisha’, avuga ko imwe izibanda ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, indi ikibanda ku rukundo n’ubuzima.

Uyu muhanzi avuga ko yahisemo gutandukanya izi Album zombi kugira ngo buri imwe igire ubutumwa bwihariye, aho imwe izaba igizwe n’indirimbo umunani naho indi ikazaba iriho indirimbo 15.

R. Tuty uri mu Bubiligi kandi yavuze ko ateganya kugaruka mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka, aho azahurira n’abakunzi be ndetse agakora ibikorwa birimo ibitaramo, gusura ibigo by’amashuri yizeho ndetse no gusubira ku bibuga by’umupira w’amaguru yakiniragaho.

R. Tuty yabwiye InyaRwanda, ko ‘Umufatangwe’ ari Album yateguye kuva kera, ndetse ko yayisezeranyije Imana igihe yari akiri mu Rwanda.

Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo umunani, ahanini zikaba izo kuramya no guhimbaza, zigasangiza abantu ubutumwa bushingiye ku myemerere n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana.

Asobanura impamvu yahisemo kuyita ‘Umufatangwe’, R. Tuty avuga ko yashakaga kugaragaza ko Ijambo ry’Imana nta kindi kirirusha ububasha n’ubushobozi, ndetse ko umuntu ashobora kuba akomeye gute ariko iyo Yesu yinjiye mu mutima we agaca bugufi akamuyobora.

Muri iyi Album harimo indirimbo nka ‘Imana Nyamana’, ‘Intsinzi ni Yesu’, ‘Ikinyamanswa (Anti Kristo)’, ‘Aratabara’ na ‘Mu nda ya Mama’, hamwe n’izindi.

Uyu muhanzi kandi avuga ko hari indirimbo za bamwe mu bahanzi yakunze azasubiramo, akazishyira muri iyi Album mu buryo bushya.

R. Tuty ateganya ko ‘Umufatangwe’ izakorwa mu njyana ya Afrobeat, aho Producer Fazzo azagira uruhare mu kuyitunganya afatanyije n’abandi ba Producer, kuko ashaka ko iyi Album izaba iri ku rwego rwo hejuru.

Usibye Album y’Iyobokamana, R. Tuty afite n’indi yise ‘Nd’Umugisha’, avuga ko amaze igihe ayitegura ariko gutinda kugera muri ‘studio’ bikaba byaratumye idasohoka mbere.

Iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 15, ahanini zishingiye ku rukundo n’ubuzima, ari na byo byiganjemo umuziki uyu muhanzi asanzwe akora.

Muri izi ndirimbo harimo eshatu ziganjemo injyana gakondo, ndetse hakazamo n’indirimbo yise ‘Sirimuka’, avuga ko yayiteguriye u Rwanda rwamubyaye kandi ikaba ifitanye isano n’iterambere ry’igihugu.

R. Tuty kandi afite gahunda yo gukorana n’abandi bahanzi batandukanye, avuga ko atari ibintu byakunze kumubaho cyane mu rugendo rwe rwa muzika.

Azanategura indirimbo zishya asubiramo zimwe mu ndirimbo ze za kera, zirimo ‘Savana’, ‘Yombi Yambi’ na ‘Akageso’, avuga ko hari izimwe yumva zishobora kongera gukorwa mu buryo bugezweho.

R. Tuty avuga ko akumbuye cyane u Rwanda, ku buryo kugaruka mu gihugu atazabifata nk’igihe cyo gusura gusa, ahubwo afite gahunda zitandukanye azakora mu gihe azaba ahari.

Mu byo ateganya harimo gutaramira abakunzi b’umuziki we afatanyije n’abandi bahanzi ndetse no guhura n’abantu bamushyigikiye mu rugendo rwe rwa muzika.

Afite kandi gahunda yo gusura ibigo by’amashuri yizeho, birimo Saint Joseph Kabgayi, ndetse no gusubira i Muhanga aho yakiniye umupira w’amaguru imyaka itatu.

Yavuze ko kandi akumbuye ikipe ya Hanika y’Inyanza, aho yigeze gukina, ndetse n’ahandi yasize amateka mu mupira w’amaguru.

Bityo, mu gihe ateganya kugaruka mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka, R. Tuty azaba aje aherekejwe n’imishinga ibiri y’umuziki ifite imirongo itandukanye: ‘Umufatangwe’, ishingiye ku kuramya no guhimbaza Imana, na ‘Nd’Umugisha’, yibanda ku rukundo, ubuzima n’ubutumwa bujyanye n’u Rwanda.

Kuri we, gutandukanya izi Album zombi ni uburyo bwo guha buri butumwa umwanya wabwo, aho kuvanga indirimbo zishingiye ku myemerere n’iz’urukundo n’ubuzima. 


R. Tuty yatangaje ko ari gutegura Album ebyiri zitandukanye, zirimo ‘Umufatangwe’ izaba igizwe n’indirimbo 8 zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse na ‘Nd’Umugisha’ izaba iriho indirimbo 15 z’urukundo n’ubuzima


‘Nanze kuvanga amasaka n’amasakaramentu’ - R. Tuty yavuze ko ari yo mpamvu yahisemo gutegura Album ebyiri zitandukanye, imwe ikibanda ku butumwa bw’Iyobokamana, indi ikibanda ku rukundo, ubuzima n’indirimbo za Gakondo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...