R.
Kelly, wamamaye mu ndirimbo zitandukanye ariko akaza guhamywa ibyaha bikomeye
birimo gukoresha umutungo mu buryo bwa ruswa, no gukoresha abana mu
bikorwa by’imibonano mpuzabitsina, ubu ari kurangiza igifungo kirekire yahawe
n’inkiko za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko
byatangajwe n’umwunganira mu mategeko, Me Beau Brindley, iki kibazo cyatangiye
ubwo R. Kelly yinjiraga muri gahunda ya gereza igamije gufasha no kuyobora
abandi bagororwa. Iyi gahunda yari iyobowe n’uwari umuyobozi wa gereza ya FCI
Butner Medium I mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
TMZ
yanditse ko mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, uwo muyobozi yahaye R.
Kelly nimero ye bwite ya telefone igendanwa kugira ngo azayifashishe mu
kuyobora no gufasha abandi bagororwa bari muri iyo gahunda.
Nyuma,
ubuyobozi bwa gereza bwaje gusanga iyo nimero yanditse mu gitabo cya R. Kelly.
Muri icyo gihe kandi, uwo bari basangiye icyumba yafashwe afite telefone
igendanwa itemewe muri gereza.
Ibi
byatumye hafungurwa iperereza ku mutekano wa gereza, R. Kelly ahita yimurirwa
mu gice cyihariye kizwi nka “Special Housing Unit” (SHU), aho abagororwa bashyirwa
mu kato.
Urwego
rushinzwe imfungwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (Federal Bureau of
Prisons) rwanze kugira icyo rutangaza ku byerekeye impamvu nyakuri z’iri
perereza cyangwa impamvu R. Kelly yimuriwe muri icyo gice cyihariye, ruvuga ko
rutavuga ku bijyanye n’umutekano w’abagororwa ku giti cyabo.
R.
Kelly ari kurangiza igifungo yahawe mu manza zitandukanye zabereye i New York
no i Chicago. Mu rubanza rwa New York, yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 azira
ibyaha binyuranye n’ibindi byaha bifitanye isano no gukoresha abana mu bikorwa
by’imibonano mpuzabitsina, anahabwa ibindi bihano mu rubanza rwabereye i
Chicago.
Kugeza
ubu, iperereza rirakomeje, naho R. Kelly akaba akiri mu gice cyihariye cya gereza
mu gihe ubuyobozi bukomeje gusuzuma uko nimero y’uwahoze ari umuyobozi wa
gereza yageze mu maboko ye. Nta byaha bishya biratangazwa kuri we kugeza ubu.
Ku
wa 30 Kamena 2022, nibwo Robert Sylvester Kelly [R. Kelly] yakatiwe gufungwa
imyaka 30 kubera gukoresha ubwamamare bwe agakorera abana n'abagore ihohotera
rishingiye ku gitsina.

R.
Kelly yashyizwe mu kato muri gereza nyuma yo gusanganwa nimero ya telefone
y’umuyobozi wahoze ari mu kiruhuko cy’izabukuru, aho hatangiye iperereza
