
Hanateguwe imurikwa
Uretse igitaramo biteganijwe ko kiza kugaragaramo abahanzi hafi ya bose bakora injyana ya hip hop hano mu Rwanda kuri uyu mugoroba, ubu muri Quelque part resto bar kuva ku gicamunsi cy’uyu munsi harimo haramurikwa ibikorwa bitandukanye bigaragaza amwe mu mateka y’uyu muraperi harimo amafoto ye yo kuva mu bwana.

Abaraperi batandukanye baraza kuba bari muri Quelque part
Mu kiganiro twagiranye na Diogene Ntakirutimana, umucuru hano mu muji wa Kigali uzwi cyane ku izina rya Caguwa akaba ari umwe mu bantu basanzwe bategura ibitaramo bitandukanye byo kwibuka 2Pac ndetse akaba ari n’umwe mu bateguye ibirori bibere muri Quelque part yadutangarije ko hari umurage Tupac yasize ku isi bituma azahora yibukwa iteka.

Diogene wateguye iki gikorwa
Ati “ Tupac yari umuntu ugira ubumuntu niyo mpamvu hari benshi bamuzirikana. Abinyujije mu injyana ye ya hip hop yakomeje kugenda aharanira uburenganzira bw’abirabura muri Amerika. Ni intwari igomba guhabwa icyubahiro.”







Quelque part bateguye uyu munsi mu buryo bukomeye
Tubibutse ko abaraperi barimo Riderman, Ama-G, Pfla, Diplomate, Bull Dogg, n’abandi benshi bari buze kuba bafatanyiriza hamwe gushimisha abakunzi b’injyana ya hip hop bibuka 2 Pac mu gitaramo kigomba gutangira guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba muri Quelque part ndetse kwinjira akaba ari ubuntu.
Nizeyimana Selemani
