Queen Cha yaduhishuriye umubano we n'umubyeyi we uherutse kumubona bwa mbere aririmba -VIDEO

Imyidagaduro - 31/10/2018 5:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Queen Cha yaduhishuriye umubano we n'umubyeyi we uherutse kumubona bwa mbere aririmba -VIDEO

Mu minsi ishize ubwo Rayon Sports yahaga nimero abakinnyi bayo hari hatumiwe abahanzi banyuranye bagombaga gususrutsa abakunzi b'iyi kipe yambara ubururu n'umweru. Muri aba hari harimo Queen Cha, umuhanzikazi ukunzwe cyane muri iyi minsi n'abakunzi ba Rayon Sport cyane ko aherutse no kubakorera indirimbo yise 'Winner'.

Muri ibi birori umubyeyi wa Queen Cha akaba umuganga wa Rayon Sports Mugemana Charles ni umwe mu bari aho ubwo umukobwa we yajyaga ku rubyiniro. Se wa Queen Cha yasanze umukobwa we ku rubyiniro barabyinana, Nyuma y'amasaha make Queen Cha yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye kubona umubyeyi we yishimiye akazi yakoze.

Queen mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yaduhishuriye ko umubyeyi we byatangiye atumva uko umukobwa we yinjiye mu muziki nyamara atararangiza kwiga. Ngo yagiraga impungenge ko uyu muhanzikazi yakwihebera umuziki bikarangira ishuri arishyize ku ruhande. Cyakora ngo uko iminsi yagiye yicuma niko umubyeyi we yagiye yumva iby'uko yakora umuziki. Twamubajije niba umubyeyi we atajya abangamirwa n'ibikunze kuvugwa ku mukobwa we biba birimo n'ibitari ibyiza.

Queen Cha

Queen Cha na Papa we ku rubyiniro

Uyu muhanzikazi yadutangarije ko bitewe n'uko abana n'umubyeyi we, ibintu byose byavugwa, se aba azi ukuri kose bityo ntibigire icyo bimutwara. Mu gutebya akaba yagize ati " Ahubwo hashize igihe ntavugwa yagira ngo naribagiranye...". Aganira na Inyarwanda.com, Queen Cha yadutangarije ko uko yishimye abonye umubyeyi we imbere y'abantu yaririmbiraga ari nako umubyeyi we yishimiye uko uyu muhanzikazi yitwara ku rubyiniro cyane ko ari ubwa mbere yari abonye umwana we aririmba imbonankubone.

Queen cha ahamya ko ari iby'agaciro kugira umubyeyi wumva akazi ke ko gukora muzika ariko agasanga abikesha kuba Mugemana Charles umubyeyi we akaba umuganga wa Rayon Sports, ari uko nawe atari kure y'imyidagaduro bityo akaba abifata nk'ibintu bisanzwe.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA QUEEN CHA 


 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...