Queen Cha agiye kugaruka mu muziki

Imyidagaduro - 01/07/2026 2:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Queen Cha agiye kugaruka mu muziki

Nyuma y'imyaka igera kuri itanu atumvikana mu muziki nk'umwuga, umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha ashobora kuba ari mu nzira zo kongera kugaruka mu ruhando rw'umuziki nyarwanda.

Aya makuru yatangajwe na mugenzi we Marian Deborah [Marina], wahishuye ko we na Queen Cha bamaze gukorana indirimbo, ndetse anemeza ko uyu muhanzikazi na we yitegura kongera gukora umuziki.

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki w'abagore mu Rwanda mu myaka yashize. Indirimbo zirimo 'Windekura', 'I Promise' yakoranye na Social Mula, 'Icyaha Ndacyemera', 'Uwo Ni Njye' n'izindi, zamugize umwe mu bahanzikazi bakurikiwe cyane n'abakunzi b'umuziki.

Gusa, mu myaka yashize yagiye aceceka buhoro buhoro, aza no guhagarika ibikorwa bye bya muzika, ibintu byatumye abakunzi be bakomeza kwibaza igihe azongera kumvikana.

Mu kiganiro Marina yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutaramira mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Ngoma ku wa 27 Kamena 2026, yagarutse ku mubano we na Queen Cha, agaragaza ko imyaka yose ishize nta na rimwe wigeze uhungabana.

Uyu muhanzikazi yavuze ko Queen Cha atari uwo bahuriye mu muziki gusa, ahubwo amufata nk'umuntu wa hafi ndetse nka Mukuru we.

Yagize ati "Njyewe na Queen Cha ibintu byo guteganya byo ntibyabura. Kuko turi inshuti z'akadasohoka. Havuyemo ibyo kuvuga ngo twarakoranye, na nyuma y'aho ubushuti bwarakomeje.”

Marina yavuze ko umusaruro w'ubwo bushuti harimo indirimbo nshya bamaze gukorana, nubwo atigeze agaragaza igihe nyacyo izasohokera.

Ati: "Ni inshuti yanjye magara. Ni mukuru wanjye, ndamukunda cyane. Rero, indirimbo yanjye na Queen Cha izaza vuba, ariko ntugire ngo mvuze ejo mu gitondo cyangwa ejo bundi, ariko izasohoka. Kandi icyo nzi neza ni uko na we agiye kugaruka."

Aya magambo ya Marina ni yo ya mbere agaragaza mu buryo bweruye ko Queen Cha ashobora kuba ari gutegura kongera gukora umuziki nyuma y'igihe kinini adakora ibikorwa bishya.

Ubushuti bwabo bwatangiye kera

Marina na Queen Cha si ubwa mbere bagiye guhurira mu muziki. Aba bahanzikazi bamaze imyaka myinshi bakorana, aho bakoze indirimbo zakunzwe zirimo 'Do Me' ndetse na 'Ikanisa', yanaririmbyemo Calvin Mbanda.

Usibye gukorana indirimbo, bombi bakomeje kubungabunga umubano wa hafi no mu buzima busanzwe, ibintu Marina yavuze ko ari byo byatumye no gukomeza gutegura indi mishinga mishya bitabagora.

Abakurikiranira hafi umuziki bavuga ko kugaruka kwa Queen Cha byashimisha benshi, cyane cyane abakumbuye uburyo yaririmbaga indirimbo ziganjemo ubutumwa bw'urukundo n'ubuzima busanzwe.

Hashize imyaka itanu atumvikana

Queen Cha yatangiye umuziki mu mwaka wa 2011, atangirira muri Label Ibisumizi y'umuraperi Riderman.

Nyuma yaje gukomeza urugendo rwe rw'umuziki kugeza yinjiye muri The Mane Music Label, imwe mu nzu zafashije kuzamura ibikorwa bye mu bihe bitandukanye.

Mu mwaka wa 2021, yatandukanye na The Mane, ibintu byakurikiwe no guceceka kwe mu muziki.

Amakuru agaragara ku muyoboro we wa YouTube yerekana ko indirimbo ye ya nyuma yasohotse ari 'Feel Me', yashyizwe hanze ku wa 31 Kanama 2021.

Ibyo bivuze ko kugeza ubu hashize hafi imyaka itanu nta ndirimbo nshya ashyize hanze nk'umuhanzi ukora umuziki nk'umwuga, ibintu byatumye benshi bibaza niba yari yarawusezeyeho burundu.

Nubwo Queen Cha ubwe ataratangaza ku mugaragaro gahunda yo kugaruka, amagambo ya Marina yatanze icyizere ku bakunzi b'umuziki bamaze igihe bategereje kongera kumubona akora.

By'umwihariko, kuba Marina yemeza ko bamaze gukorana indirimbo kandi ko Queen Cha "agiye kugaruka", bishobora gusobanura ko hari imyiteguro iri gukorwa mbere y'uko ibikorwa bye bishya bitangira kujya hanze.

Marina akomeje kuzenguruka igihugu, aho ari mu bahanzi bitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, aho biteganyijwe ko bizakomereza mu Karere ka Muhanga ku wa 4 Nyakanga 2026.


Marina yatangaje ko afite icyizere cy’uko mu gihe Queen Cha azongera kumvikana mu muziki, cyane ko hari indirimbo bakoranye

 

Queen Cha amaze imyaka itanu atumvikana mu muziki, ariko mu bihe bitandukanye yagiye yumvikanisha ko atigeze areka umuziki burundu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...