Qing Madi yatangaje ko uruganda rw’umuziki muri Nigeria rudashyigikira abagore

Imyidagaduro - 02/09/2025 3:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Qing Madi yatangaje ko uruganda rw’umuziki muri Nigeria rudashyigikira abagore

Umuhanzikazi w’Umunigeria, Qing Madi, yagaragaje ko urwego rwa muzika mu gihugu cye rutorohera abagore, ahubwo rukunze kubatera imbogamizi.

Mu kiganiro aherutse gutanga kuri Wahala Podcast, Qing Madi yavuze ko abahanzikazi bagorwa cyane, bakabura inkunga n'umutekano mu ruganda rwa muzika, ndetse akenshi bakanengwa mu buryo butaboneye.

Yagize ati: "Abagore bagomba gukora inshuro ebyiri kurusha abagabo kugira ngo bagere ku byo bashaka. Kandi akenshi banengwa nta cyo bakoze. Abagabo bo ntibahura n’ibi bibazo; bafite uburenganzira bwo gukora icyo bashaka. Ariko ku bagore, sosiyete iba ishaka kubagora no gushyiraho imipaka myinshi.

Njye mbinyuramo, kandi biratangaje kuko mfite imyaka 19 gusa. None murashaka ko nkora iki? Abagore ntibabona akaruhuko. Nuko rero nishimira cyane kuba umuhanzikazi muri Nigeria. Ndishimira kandi buri muhanzikazi uri muri Nigeria kuko bisaba imbaraga nyinshi kugira ngo ube umwe muro bo."

Qing Madi yashimangiye ko kuba umuhanzikazi muri Nigeria bisaba ubwitange bwinshi, kandi ko abakobwa bose bakomeje gukora cyane bagomba gushyigikirwa no guhabwa agaciro.

Qing Madi yagaragaje ko kuba umuhanzikazi muri Nigeria bigoye cyane


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...