Qing Madi ari mu makimbirane akomeye n’uwahoze ari umujyanama we ndetse akaba n’umuyobozi wa label Joy Tongo, nyuma y’aho amushinje ibikorwa birimo kumwiba ibihangano, guhimba umukono we no kugerageza kubangamira iterambere rye mu muziki.
Ibi byatangajwe na Qing Madi w’imyaka 19 mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok Live, nyuma y’aho abafana be babonye ko indirimbo zigize EP ye nshya yise “Barely Legal” zakuwe ku rubuga rwa Spotify.
Yavuze ko Joy Tongo yamwibye ibintu byinshi bijyanye n’umwuga we, ndetse akanahimba umukono we ku nyandiko zitandukanye. Yongeyeho ko yigeze kumurega amusaba indishyi za miliyoni ebyiri z’amadolari y’Amerika mu gihe yari atarageza ku myaka y’ubukure.
Yavuze ko Joy Tongo yakomeje kugerageza kubangamira ibikorwa bye bya muzika, avuga ko n’indirimbo ye “Pepper Me” yigeze gukurwa ku mbuga zicururizwaho umuziki, ariko nyuma ikaza kugarurwa kuko byagaragaye ko yari yakuweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Yanyibye ibintu byinshi, anahimba inyandiko n’umukono wanjye. Yandeze ansaba miliyoni ebyiri z’amadolari ariko ntiyabasha kubitsindira. Ubu na bwo banyuze mu yindi nzira bakura EP yanjye nshya kuri Spotify. Murwana n’umwana mupfa iki?”.
Ku rundi ruhande, Joy Tongo yahakanye ibyo aregwa byose abinyujije ku rubuga rwa Instagram. Yavuze ko Qing Madi adakwiye kwitwaza imyaka ye ngo arenge ku mategeko cyangwa atange amakuru adafite gihamya.
Yavuze kandi ko urubanza ruvugwa n’uyu muhanzikazi rutararangira, ndetse ko ikurwaho ry’indirimbo ze kuri Spotify ryatewe n’imyanzuro y’agateganyo y’inkiko ifitanye isano n’uburenganzira ku bihangano n’amasezerano impande zombi zitumvikanaho.
Aya makimbirane akomeje gukurikirwa n’abakunzi b’umuziki benshi, cyane cyane ko Joy Tongo atari ubwa mbere avuzwe mu bibazo nk’ibi, kuko no mu bihe byashize yigeze kugirana amakimbirane n’umuhanzikazi Cynthia Morgan.



Qing Madi yashinje uwahoze ari umujyanama we kumwiba ibihangano no guhimba umukono we
