PSG yegukanye UEFA Super Cup mu buryo budasanzwe

Imikino - 14/08/2025 5:35 AM
Share:

Umwanditsi:

PSG yegukanye UEFA Super Cup mu buryo budasanzwe

Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yegukanye igikombe kiruta ibindi i Burayi UEFA Super Cup ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, itsinze Tottenham Hotspur yo mu Bwongereza kuri penaliti 4-3, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu minota isanzwe y’umukino.

Uyu mukino wahuje PSG yatwaye Champions League na Tottenham yegukanye Europa League, wabereye ku kibuga cya Stadio Friuli giherereye mu mujyi wa Udine mu Butaliyani, ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025.

Amakipe yombi yatangiye acungana cyane hagati mu kibuga, nta buryo bufatika bwo gutsinda buboneka. Tottenham ni yo yabanje kubona amahirwe akomeye ku munota wa 23 aho Richarlison yateye ishoti rikomeye rijya hejuru y’izamu rya Lucas Chevalier, umunyezamu wa PSG.

Ikipe yo mu Bwongereza yakomeje gusatira, maze ku munota wa 39 Micky van de Ven atsinda igitego cya mbere, nyuma y’uko Chevalier akuyemo ishoti rya João Palhinha ariko umupira ugasanga uyu myugariro ari wenyine imbere y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye Tottenham iyoboye 1-0.

Ntibyatinze, ku munota wa 48, Cristian Romero yazamuye umubare w’ibitego bya Tottenham abishyira kuri 2-0, atsindishije umutwe ku mupira wari uturutse kuri coup franc ya Pedro Porro.

PSG yagerageje kwisubiza mu mukino, ariko igitego cya Bradley Barcola ku munota wa 67 cyanzwe n’umusifuzi kubera kurarira. Byageze ku munota wa 85, umusore w’Umunya-Korea, Lee Kang-In winjiye asimbuye atsinda igitego cya mbere cya PSG ku mupira mwiza yahawe na Vitinha.

Mu minota y’inyongera, Gonçalo Ramos wari usimbuye na we yishyuriye PSG ku gitego cya kabiri ashyiraho umutwe watumye PSG igera muri Penaliti

Nyuma y’iminota 30 yaranzwe no kutabonekamo igitego, mu gutera penaliti Tottenham yahushije ebyiri zatewe na Mathys Tel na Micky van de Ven, mu gihe penaliti enye za PSG zatumye yegukana iri rushanwa bwa mbere mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Penaliti 4-3.

Tottenham yageze ku munota wa 85 iri imbere n'ibitego 2-0 yananiwe gutwara igikombe 

PSG yinjiye mu mukino ku muniota wa 85 maze yegukana igikombe nyuma yo kwishyura ibitego bibiri mu buryo budasanzwe 

PSG yegukanye UEFA Super Cup ya mbere 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...