Protais Mitali wabaye Minisitiri w'Umuco na Siporo yitabye Imana

Amakuru ku Rwanda - 01/08/2025 9:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Protais Mitali wabaye Minisitiri w'Umuco na Siporo yitabye Imana

Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2025 ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko Mitali Protais yitabye Imana azize uburwayi.

Mitali Protais yari amaze imyaka 10 atuye i Burayi mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2015.  Yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y'u Rwanda harimo kuba Minisitiri w'Umuco na Siporo wari unafite abahanzi mu nshingano; Minisitiri w’Urubyiruko; Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative.

Mitali Protais witabye Imana ku myaka 62 y'amavuko, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana. Yabaye kandi Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015 ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku buyobozi bw’ishyaka. Mbere yo kwinjira muri Politiki, yabaye Umusirikare nyuma aba n’Umudepite.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...