Ni
igitaramo cyahuriyemo abantu b’ingeri zinyuranye barimo abashumba, inshuti,
imiryango ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye, cyabaye mu masaha ya nimugoroba
kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 kuri Ubumwe Hotel, cyaranzwe n’ibihe
by’amasengesho, kuririmba no gushima Imana ku rugendo rw’imyaka icyenda amaze
mu muziki.
Cyitabiriwe
n’abarimo Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, Israel Mbonyi, Umushumba
Mukuru w'Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, Apotre Sebagabo Christophe, Visi Perezida wa Zion Temple ku Isi, Pastor Kanyangoga Jean Bosco, Mugisha Emmanuel ‘Clapton Kibonge’ n’umugore we, umukinnyi wa filime Valens
wamamaye nka ‘Papa Rukundo’ muri filime ‘Impanga’ ari nawe wayoboye iki
gitaramo n’abandi.
Nkomezi
yasobanuye ko iyi Album yise “Warandamiye” ari urwibutso rw’ibihe
by’amasengesho yanyuzemo, ndetse n’ukuntu Imana yakomeje kumuba hafi mu rugendo
rwe.
Yagize
ati “Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album zishingiye ku by’iyerekwa nagiye
ngira, zikagaragaza uburyo Imana yambaye hafi mu bihe byari bigoye. Ni Album
nanditse nshingiye ku Byanditswe Byera, kandi buri ndirimbo ifite ishingiro
muri Bibiliya.”
Apotre Segabo Christophe mu butumwa yatanze, yashimye urugendo rwa Nkomezi avuga ko
Imana ikomeje kumukoresha mu buryo budasanzwe.
Yagize
ati “Mu buzima biroroshye kubona uguteruza ibiri mu biganza, ariko ntibyoroshye
kubona uguteruza ibiri mu mutima. Nkomezi ni umuntu ufite umutima wicisha
bugufi, kandi Imana imukoresha mu buryo bwihariye.”
Apotre Sebagabo Christophe yongeyeho ko Nkomezi yagaragaje ubwitange bukomeye mu Itorero
Calvary Wide Fellowship Ministries, kuva igihe batangiriye kugeza n’uyu munsi.
Album yaguzwe
amafaranga yarenze ayo zindi zose zagurishijwe mu Rwanda
Mu
gikorwa cyaranzwe no gutanga inkunga, imiryango n’inshuti ze bishyize hamwe
bagura Album ye ku giciro cyarenze ayo zindi zose zigeze kugurishwaho mu mateka
y’abaramyi bo mu Rwanda, Miliyoni 31 n’ibihumbi 500 Frw.
Abatanze
amafaranga barimo: Family Byiringo François Regis: 2,000,000 Frw, Family ya
Shema: 2,000,000 Frw, Family imwe: 2,500, 000 Frw, Wilson uyobora wa Sensitive Ltd:
3,000,000 Frw, Nina: 1000 $ (asaga Miliyoni 1,300,000 Frw), Mushiki
we: 1000 $, Albert: 1,000,000 Frw;
Director
Musinga: 1,000,000 Frw, Pastor Jean Bosco: 500,000 Frw, Pastor Odette Mutoni:
500,000 Frw, Family Geoffrey Zawadi: 500,000 Frw, Steven n’umugore we: 500,000
Frw, Clapton Kibonge: Miliyoni 1 Frw, Umuryango wa Gasangwa: 500,000 Frw, Umuryango
wa Ndamage: 500,000 Frw
N’abandi
benshi batandukanye barimo na Israel Mbonyi watanze inkunga ye ariko itavuzwe
umubare.
Prosper
Nkomezi yavuze ko atazibagirwa urukundo yagaragarijwe kuri uwo munsi. Yagize
ati “Munyemerere mbashimire mwese. Sinzi icyo nabitura, ariko nzabizi ko ibyo
mwakoze Imana izabihinduramo umugisha mwinshi mu buzima bwanyu.”
Mu
gihe igitaramo cyari kigeze ku musozo, inshuti n’abavandimwe be bamutunguriye
kumwifuriza isabukuru y’amavuko, bikarushaho gutuma iki gikorwa kiba
icy’ibyishimo n’amarangamutima akomeye.
Nkomezi
yahaye ibihembo n’impano abantu batandukanye bagize uruhare rukomeye mu rugendo
rwe rwa muzika.
Israel
Mbonyi yahawe igikombe nk’ikimenyetso cy’ishimwe kubera uruhare rwe mu gutera
imbere kwa Nkomezi. Bruce Higiro, wakoze Album ye ya mbere ndetse n’iyi ya
kane, yashimiwe by’umwihariko.
Abandi
bahawe ibihembo barimo Pastor Gasangwa Emmanuel, Jose Ingabire, Mama Kaliza,
Director Musinga, n’abandi. Nkomezi yanahaye inka mukuru we Frank, amushimira
kuba yaramubaye hafi kuva yatangira umuziki.
Mu
gihe amaze imyaka icyenda mu muziki, Prosper Nkomezi yanditse amateka mashya,
kuko Album ye ya kane “Warandamiye” ari yo Album yigeze kugurishwa amafaranga
menshi kurusha izindi zose z’abaramyi mu Rwanda, igera kuri Miliyoni 31
n’ibihumbi 500 Frw.
Yasoje avuga ati: “Ibi ni ibihe ntazibagirwa. Imana niyo yabikoze, kandi ibyo mukora byose mbifata nk’umugisha ku buzima bwanjye.” Album ye iciye kuri Album ya Bruce Melodie yaguzwe Miliyoni 26 Frw.
Prosper Nkomezi ari ku rubyiniro aririmbira Imana n’umutima wose, umwanya wahindutse isengesho rihumura imitima
Ubwo
indirimbo “Warandamiye” yageraga ku musozo, abari aho bose bahagurutse,
bahimbaza Imana bafatanyije na Nkomezi
Ku
rubyiniro, yicishaga bugufi ariko akavuga amagambo atuma buri wese yibuka ko
Imana idatererana abo yakunze
Nkomezi
Prosper yibukije abantu ko umuziki we ari uburyo bwo gusangiza isi ibyo Imana
yamukoreye
Amashyi,
amarira n’amasengesho byahuriranye ubwo Prosper Nkomezi yageraga ku bihimbano
bikomeye bya “Warandamiye”
Urubyiniro
rwabaye urusengero — Nkomezi yagaragaje ko umuramyi nyawe ataririmba gusa, ahubwo
asenga binyuze mu ndirimbo
Prosper
Nkomezi yerekanye ko imyaka icyenda mu murimo w’Imana atari intambara, ahubwo
ari inzira y’intsinzi n’ubudahemuka -Aha yari kumwe na Valens wayoboye igitaramo cye

Nkomezi
yunze mu ijwi n’abaririmbyi be, baririmba indirimbo zubakiye ku rugendo
rw’umukristo rufite icyizere-Aha yari kumwe n'abaririmbyi bamufashije
Israel
Mbonyi, umwe mu baramyi bafatanyije indirimbo kuri Album “Warandamiye”, yashyigikiye mugenzi we
Pastor Segabo Christophe: “Nkomezi afite umutima wicisha bugufi, kandi Imana ikomeje kumukoresha mu buryo budasanzwe.”
Inshuti n’abavandimwe batunguranye Nkomezi bamwifuriza isabukuru y’amavuko, mu ijoro ryasize amateka mu muziki wo kuramya


Nkomezi: “Iyi Album yanditse ubuhamya bw’ubuzima bwanjye. Ni ukuri k’uko Imana yambaye hafi mu bihe byose
Miss Nshuti Divine Muheto [Uri iburyo] yagiriye ibihe byiza mu gitaramo cyo kumurika Album ya Prosper Nkomezi


Abarimo Rugaju Reagan, umunyarwenya Samu ndetse na Clapton Kibonge mu gitaramo cya Prosper Nkomezi



Prosper Nkomezi yashimye Pasiteri Christophe Sebagabo washyigikiye ivugabutumwa rye kuva bamenyanya




Clapton Kibonge yashyigikiye Prosper Nkomezi mu kumurika Album ye ya kane yise 'Warandamiye'

Jonathan Niyomugaba ukora muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yitabiriye igitaramo cya Prosper Nkomezi


Prosper Nkomezi yashimye umushumba we umushyigikira mu murimo we, kandi akamuha kwisanzura mu gukora ibihangano


