Nkomezi yavukiye mu muryango w’abakristo, aho yize gucuranga piano akiri muto cyane. Umuziki yawutangiriye muri korali ya ADEPR, nyuma kwerekeza muri Zion Temple.
Yatangiriye umuziki i Rwamagana muri Zion Temple mu 2016, ibisobanuye ko amaze imyaka 9 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko abahanzi afatiraho icyitegererezo ari Benjamin Dube, Gentil Misigaro na Aime Uwimana.
Yigeze kuvuga ko urukundo rwe ku muziki rwagaragaye akiri umwana, aho yamennye ijerekani ashyiramo radiyo kugira ngo yumve neza umuziki udunda, ibintu abona nk’ikimenyetso cy’ibyo yari kuba cyo mu bihe bizaza.
Prosper Nkomezi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Sinzahwema", "Urarinzwe", "Humura", "Ibasha Gukora", "Singitinya", "Nzayivuga" n'izindi. Ni indirimbo zahembuye imitima ya benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Mu rugendo rw'umuziki amazemo imyaka 10, amaze gukora album 4: "Sinzahwema", "Nzakingura", "Nyigisha" na "Warandamiye" izajya hanze tariki 23/10/2025, hanyuma tariki 24/10/ habe Gala Night yo kuyimurikira abakunzi be "bazaba bahagarariye benshi."
Prosper Nkomezi yabwiye inyaRwanda ko mu mwaka utaha wa 2026 azakora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10. Aragira ati: "Nduzuza imyaka 10 umwaka utaha, ndateganya kuzakora igitaramo gikomeye cyane".
Uyu muramyi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere, ntiyavuze byinshi kuri iki gitaramo cye, gusa inyaRwanda yamenye ko kizaba ari igitaramo cy'amateka kizahagurutsa n'iyonka. Ni cyo cya mbere gikomeye cyane Prosper Nkomezi azaba akoze.
Mu byo yishimira cyane yagezeho muri iyo myaka yose, Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Umusaraba" yakoranye na Israel Mbonyi, avuga ko ari uko habonetse abantu benshi bakira agakiza ku bw'indirimbo ze, abandi bakaba bahemburwa na zo.
Ati: "Icyo nishimira ni uko Imana yahembuye imitima y'ibihumbi by'abantu, benshi barakijijwe kubera ubutumwa Kristo yaducishijemo, abarwaye barakize, abari barasubiye inyuma bongera kwegera kristo. Ikindi nshimira Imana ni uko yampaye abantu".
Yavuze ku ndirimbo ye nshya yise "Ntukoza isoni", avuga ko ari indirimbo ya 6 iri kuri i.p.o album "Warandamiye". Ati: "Ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu babitse amasezerano y’Imana ko Imana irinda ijambo ryayo ikarikurikirana kugeza risohoye".
Yunzemo ati: "Nibakomeze kuyizera gusa vuba biraje bisohore. Ntukoza isoni, uyizeye nta n'uwo nzi yigeze itera umugongo yayiringiye. Ni indirimbo yanditwse muri 2016, iza kuvugururwa mu 2025 maze turayisohora".
Prosper Nkomezi yashyize hanze indirimbo nshya "Ntukoza Isoni" iri kuri Album ya kane yiteguye kumurikira abakunzi be
Nkomezi agiye kumurikira abakunzi be Album ya kane muri Gala Night izatabirwa n'abantu bacye bazahagararira abandi benshi
Prosper Nkomezi yahishuye ko mu mwaka wa 2026 azakora igitaramo cy'amateka
REBA INDIRIMBO "NTUKOZA ISONI" YA PROSPER NKOMEZI