Prosper Nkomezi yahurije Israel Mbonyi na Gentil Misigaro kuri Album ye

Imyidagaduro - 30/07/2025 3:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Prosper Nkomezi yahurije Israel Mbonyi na Gentil Misigaro kuri Album ye

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, agiye gushyira hanze Album nshya yise “Warandamiye” yihariye kuko yahurije hamwe ibyamamare bikomeye muri Gospel nyarwanda barimo Israel Mbonyi na Gentil Misigaro.

Iyi Album izasohoka ku itariki ya 23 Ukwakira 2025, ikazaba igizwe n’indirimbo icyenda zirimo umunani zisanzwe n’indi imwe yitwa Haribyiringiro iri ku mwanya wa cyenda nk’indirimbo y’inyongera (Bonus Track).

Mu ndirimbo ziyigize harimo izihamya ubufatanye bukomeye, nk’iyo yise ‘Hembura Mwami’ yahuriyemo na Gentil Misigaro, ndetse n’indi yise Umusaraba yakoranye na Israel Mbonyi. Hari kandi indirimbo ‘Sinziganyira’ yahuriyemo na Pastor Lopez. Hariho kandi indirimbo: Ntujyuhinduka, Itegure, Witwa Jambo, Ntukoza Isoni, ndetse na Erega Sinjy’Uriho

Album Warandamiye izajya ahagaragara ku mbuga zicururizwaho umuziki zigezweho zirimo Spotify, Apple Music, Audiomack, Tidal, YouTube, iTunes, na Deezer.

Iyi Album itegerejwe n’abatari bake mu bakunda umuziki wa Gospel, cyane ko izanye ihuriro ry’abahanzi b’injyana imwe ariko bafite uburyo bwihariye batunganya umuziki, ndetse n’amazina yabo akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ni Album ya gatatu ya Prosper Nkomezi, iba ikurikiye Sinzahwema na Ibasha gukiza zatumye izina rye rirushaho kumenyekana mu ruhando rw’abahanzi bahamye.

Prosper Nkomezi ayvuze ko afite ishimwe rikomeye ku ba Producer n’abacuranzi ba gitari bamufashije mu ikorwa ry’iyi Album barimo nka Ishimwe, Bruce Higiro, Sammy Pro, Musinga n’abandi. Ariko kandi yanashimye abahanzi bagenzi be nka Israel Mbonyi, Gentil Misigaro, na Pasiteri Lopez bamushyigikiye mu ivugabutumwa kuri iyi Album.

Prosper Nkomezi aherutse kubwira InyaRwanda, ko asanzwe afitanye umubano udasanzwe na Israel Mbonyi, ndetse amusobanura nk’umuntu afatiraho urugero.

Ati “Mbonyi mufata nk’umuvandimwe mukuru. Iyo mbaye nkeneye inama ndamwegera. Ni umugabo w’Imana w’umunyamwuga. Naramwegereye ndamubwira nti ‘igihe kirageze’, maze yemera gukorana nanjye. Ndabizi ko abantu bazabikunda, kuko ni indirimbo ivuye ku mutima,”

Mu gihe cy’imyaka icyenda amaze mu muziki. Ahamya ko mu byo yanyuzemo harimo ubuhamya bukomeye bw’ubuzima bwe, ndetse ko buri ndirimbo ayubatseho kugira ngo buri wese uyumva azayisangemo.

Ati “Ni ubuhanzi bushingiye ku buzima bwanjye, ariko n’abandi bashobora kubwiyumvamo. Buri muntu azasanga igice cy’ubuzima bwe kuri iyi Album. Imana yanyigishije byinshi, ko iyo ikigufiteho umugambi, iragukomeza, kabone n’iyo byaba bigoye,”

Uretse iyi Album nshya Warandamiye, Nkomezi avuga ko afite indi gahunda ndende yo gusohora indi Album mu mwaka wa 2026, ikazaherekezwa n’igitaramo gikomeye, nk’uko biri muri gahunda yihaye. Ati “Ubu umutima wanjye uri kuri Warandamiye, ariko no mu mwaka utaha hari indi Album izaza, tuzayishyira ahabona mu buryo bugezweho, binyuze no mu gitaramo kizaba kinini.”


Prosper Nkomezi yatangaje ko yiteguye gushyira hanze Album yihariye yahuriyemo n’ibyamamare bikomeye muri Gospel Nyarwanda 

Umusaraba’ ya Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi, ni imwe mu ndirimbo zitezweho guhembura imitima y’abakunda umuziki wa Gospel 

Nkomezi avuga ko asanzwe afitanye umubano mwiza na Israel Mbonyi byagejeje ku gukorana indirimbo

Gentil Misigaro yatanze umusanzu we mu ndirimbo ‘Hembura Mwami’ iri kuri Album ya Prosper Nkomezi 

Pasiteri Lopez wo mu Burundi wakoranye indirimbo na Prosper Nkomezi kuri Album ye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WITWA JAMBO' YA PROSPER NKOMEZI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...