Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yamamaye mu ndirimbo zirimo: "Sinzahwema", "Urarinzwe", "Humura", "Ibasha Gukora", "Singitinya", "Nzayivuga" n'izindi.
Mu rugendo rw'umuziki amazemo imyaka 10, amaze gukora album 4: "Sinzahwema", "Nzakingura", "Nyigisha" na "Warandamiye" izajya hanze tariki 23/10/2025, hanyuma tariki 24/10/ habe Gala Night yo kuyimurikira abakunzi be "bazaba bahagarariye benshi."
Muri iyi myaka 10 amaze mu muziki, Prosper Nkomezi avuga ko hari ibintu bitatu yishimira cyane. Yagize ati: "Nishimira ko Imana yangiriye icyizere cyo kuba umuyoboro inyuzamo ubutumwa bwayo bigahembura imitima ya benshi ku isi."
Avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamuhinduriye ubuzima ndetse umuha inshuti nyinshi kandi z'umumaro. Ati: "Umuziki wampuje n'abantu b'umumaro benshi , umuziki wampinduriye ubuzima".
Yakomeje avuga ko mu byo yishimira cyane yagezeho muri iyi myaka yose amaze mu muziki, yavuze ko ari uko habonetse abantu benshi bakira agakiza ku bw'indirimbo ze, abandi bakaba bahemburwa na zo.
Ati: "Icyo nishimira ni uko Imana yahembuye imitima y'ibihumbi by'abantu, benshi barakijijwe kubera ubutumwa Kristo yaducishijemo, abarwaye barakize, abari barasubiye inyuma bongera kwegera kristo. Ikindi nshimira Imana ni uko yampaye abantu".
Mu kiganiro na inyaRwanda, Prosper Nkomezi yahishuye icyifuzo ahora asengera. Ati: "Mporana icyifuzo cyo kubana bimwe mu bitangaza bya kera byabaga iyo ba Dawudi baramyaga Imana 'Liv'e bitari ubuhamya bibe mbireba, abafite ubumuga bwo kutagenda bahaguruke, indwara zikire, benshi baze kuri Kristo binyuze mu kuramya noguhimbaza byuzuye kwacu abahanzi".
Uyu muramyi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, avuga ko abahanzi bagenzi be 'nta nama idasanzwe nababwira' uretse kubasaba "kwemerera Imana ikadukoresha uko yo ibishaka apana uko twe tubishaka".
Prosper Nkomezi yavukiye mu muryango w’abakristo, aho yize gucuranga piano akiri muto cyane. Umuziki yawutangiriye muri korali ya ADEPR, nyuma kwerekeza muri Zion Temple.
Yatangiriye umuziki i Rwamagana muri Zion Temple mu 2016, ibisobanuye ko amaze imyaka 9 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko abahanzi afatiraho icyitegererezo ari Benjamin Dube, Gentil Misigaro na Aime Uwimana.
Yigeze kuvuga ko urukundo rwe ku muziki rwagaragaye akiri umwana, aho yamennye ijerekani ashyiramo radiyo kugira ngo yumve neza umuziki udunda, ibintu abona nk’ikimenyetso cy’ibyo yari kuba cyo mu bihe bizaza.
Prosper Nkomezi yabwiye inyaRwanda ko mu mwaka utaha wa 2026 azakora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10. Aragira ati: "Nduzuza imyaka 10 umwaka utaha, ndateganya kuzakora igitaramo gikomeye cyane".
Ntiyavuze byinshi kuri iki gitaramo cye, gusa amakuru dufite ni uko kizaba ari igitaramo cy'amateka kizahagurutsa n'iyonka. Ni cyo cya mbere gikomeye cyane Prosper Nkomezi azaba akoze.
Uyu muhanzi akomeje imyiteguro yo gushyira hanze album ye nshya yise "Warandamiye" ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu babitse amasezerano y’Imana ko Imana irinda ijambo ryayo ikarikurikirana kugeza risohoye".
Ni album azamurikira abakunzi be mu birori bizitabirwa gusa n'abafite ubutumire. Ibi birori yise "Gala Dinner & Album Launch" bizaba tariki 24 Ukwakira 2025 mu Ubumwe Grande Hote; kuva saa Kumi n'imwe n'igice.


Hh

Nkomezi Prosper agiye kumurika Album nshya mu birori yise "Gala Dinner & Album Launch"
