Ni
mu gitaramo cyabereye muri Ubumwe Grande Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu
tariki 24 Ukwakira 2025, ubwo yamurikaga Album ye ya kane yise “Warandamiye”,
yegurira Imana anashimira abantu bamubereye inkingi mu rugendo rwe
rwose.
Nk’uko
byari byitezwe, Prosper Nkomezi ntiyakoze iki gitaramo nk’ikirango gusa
cy’indirimbo nshya, ahubwo yagihinduye umwanya wo kwitura abantu bamufashije
kugera aho ageze.
Mu
buryo butunguranye, yahaye ibikombe 13 abantu n’inzego yita “abamubaye hafi mu
rugendo rwe rwa muzika n’ubuzima bwo kuramya Imana.”
Barimo
Johnson Karamuzi, Umuyobozi wa Advocates for Africa; Emmanuel Gasangwa, uyobora
Holistic Consulting Center Ltd; Wilson Mugwema, Umuyobozi wa Sensitive Ltd, Pasiteri
Edith Mutesi; Justin Ruziga; Josephine Ingabire; Regis Byiringiro wa Saltel, Willy Emmanuel, Director
Musinga usanzwe ukora amashusho y’indirimbo ze, Rev. Ngarura Jean, Umushumba
we muri Zion Temple, Israel Joshua, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi, Producer Bruce Higiro, wakoze Album ye ya mbere n’iyi ya kane
“Warandamiye” ndetse na Israel Mbonyi.
Mu
buryo bwakoze ku mitima ya benshi, Prosper Nkomezi yashyikirije Israel Mbonyi
igikombe cy’ishimwe, amwita umuvandimwe mu murimo w’Imana wamuteye imbaraga
muri byinshi.
Israel Mbonyi,
wari witabiriye iki gitaramo, yagaragaje ko yishimiye uru rwego rwa Nkomezi,
amushimira ku bw’ubwitange n’ukuri amurikiramo ubutumwa bwe. Mbonyi ari mu bashyigikiye Prosper mu mishinga afite imbere akaba yamuhaye amafaranga atatangaje umubare kuko 'yayamwongoreye'.
Mu
gikorwa cyabereye imbere y’abitabiriye igitaramo, Prosper Nkomezi yahagurutse
ashimira umuryango we, by’umwihariko mukuru we, wamubereye inkomoko y’urukundo
n’inkunga kuva kera. Mu buryo bwatunguye benshi, yamugeneye inka nk’ikimenyetso
cy’ishimwe n’urukundo.
Yavuze ko iyi Album ye nshya “Warandamiye” ari ubuhamya bw’ubuzima bwe bwose.
Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album zirimo “Hembura Mwami” yakoranye na
Gentil Misigaro, ‘Ntujyuhinduka”, “Itegure”, “Witwa Jambo”, “Umusaraba”
yakoranye na Israel Mbonyi, “Ntukoza Isoni”, “Sinziganyira” yakoranye na Pastor
Lopez, “Ntijya Ibeshya” ndetse na “Hari Ibyiringiro”.
Yagize
ati: “Iyi Album ni inkuru y’ubuzima bwanjye. Ni uburyo bwo kuvuga ko Imana ari
yo yandamiye, ikanankomeza mu bihe byose.”
Mu
gihe abari muri Ubumwe Hotel bari mu byishimo n’amashimwe, Prosper Nkomezi
yagaragaye ku rubyiniro afite amarangamutima akomeye.
Iki gitaramo cyasize amateka, nticyari icy’indirimbo nshya gusa, ahubwo cyabaye umwanya w’umutima, w’urukundo n’ubudahemuka hagati y’umuhanzi n’abantu bamufashije kuba uwo ari we uyu munsi.
Producer
Bruce Higiro – Wakoze Album “Warandamiye” n’iya mbere ya Nkomezi. Ati “Imana
yampuje n’umuntu uzi guha umuziki ubuzima”
Israel
Mbonyi – Prosper Nkomezi yamuhaye igikombe cy’ishimwe kubera uruhare rwe mu
rugendo rwe rw’umuziki n’ubumwe bwabo mu murimo w’Imana
Mukuru
wa Prosper Nkomezi – Nkomezi yamugeneye inka nk’ikimenyetso cy’urukundo
n’ishimwe
Umuyobozi
wa Sensitive Ltd, Wilson Mugwema ari kumwe n’umugore we, bakiriye igihembo
bagenewe na Prosper Nkomezi, bamwizeza gukomeza kumushyigikira mu bikorwa bye
by’umuziki
Director
Musinga – Umuyobozi w’amashusho wa Nkomezi kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza
kuri Album “Warandamiye.” Ati “Ni we Imana yakoresheje ngo amagambo y’indirimbo
abone isura.”
Rev.
Ngarura Jean – Umushumba we muri Zion Temple, wagiye amufasha mu rugendo rwo
gukura mu mwuka. “Ni Data mu mwuka, umuyobozi wansabiye gukomeza kuba mu murimo
mu kuri.”
Nkomezi yahaye igihembo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, cyakirwa na Jonathan Niyomugaba. Yagaragaje ishimwe ku ruhare rw’iyi minisiteri mu guteza imbere impano z’abaramyi
Miss Nshuti Divine Muheto ari mu bashyigikiye Prosper Nkomezi ubwo yamurikaga Album ye ya Kane yise 'Warandamiye'
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'UMUSARABA' IRI MU ZIGIZE ALBUM YA PROSPER NKOMEZI