Prosper Nkomezi yahawe umwihariko kuri Album ya mbere ya Asaph Rubirizi–VIDEO

Imyidagaduro - 16/10/2025 4:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Prosper Nkomezi yahawe umwihariko kuri Album ya mbere ya Asaph Rubirizi–VIDEO

Korali Asaph Rubirizi, ibarizwa muri Zion Temple Paruwasi ya Kabeza (Rubirizi), yashyize hanze Album yayo ya mbere yitwa “Shimwa”, igizwe n’indirimbo umunani (8) ndetse n’indi imwe y’inyongezo (Bonus).

Iyi Album yagaragayemo indirimbo ebyiri bakoranye na Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi b’icyitegererezo mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Album “Shimwa” yitezweho gukomeza gufasha benshi mu buryo bw’umwuka no mu butumwa bwo gushimira Imana.

Ifite indirimbo zirimo ubutumwa bw’ihumure, gushima, n’ukwizera, byose byanditswe kandi bisohoka mu buryo bwo kuramya bujyanye n’igihe."

Ku ikubitiro, Asaph Rubirizi yashyize hanze indirimbo “Shimwa”, ari nayo yitiriwe Album ndetse yakoranye na Prosper Nkomezi. Ni Album yahaweho umwihariko, kuko ari we muhanzi wenyine uri kuri iyi Album, ndetse bakoranyeho indirimbo ebyiri.

Ni indirimbo yuje amarangamutima n’ijwi rituje, irimo ubutumwa busaba abantu gushimira Imana mu bihe byose, yaba ibyiza cyangwa ibihe bigoye.

Ni indirimbo ya buri wese wifuza gushimira Imana ku byo yamukoreye. Bayikoze mu gushimira Imana yabanye nabo muri urwo rugendo rwose rw'imyaka 25 no kuyishimira ku rukundo rwayo "yatweretse ubwo yatangaga umwana wayo ngo aze kudupfira".

Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, bamwe mu baririmbyi ba Asaph Rubirizi bavuze ko gukorana na Prosper Nkomezi byari inzozi zabo kuva kera, kuko ari umwe mu baririmbyi baranzwe n’umurava n’umuhate kuva kera baririmbana.

Bati “Kuba twongeye gukorana na Prosper ni igihamya cy’uko gukorera Imana bitagira igihe cyangwa imbibi. Bavuze ko baririmbanye kera bakaba bishimiye kumubona agaruka gufatanya nabo muri "uyu mushinga ukomeye.”

Album “Shimwa” igizwe n’indirimbo zikurikira: Shimwa Ft. Prosper Nkomezi, Uhoraho, Ntayindinzira, Ndagukeneye, Arankunda, Umugisha Ft. Prosper Nkomezi, Uramahoro wanjye, Twahawe Imbaraga, ndetse n’inyongezo yitwa ‘Uri Umwizera’.

Izi ndirimbo zose zakozwe mu buryo bugezweho, aho amajwi n’amashusho byatunganyijwe na Asaph Rubirizi ifatanyije n’abahanga mu muziki w’ivugabutumwa.

Album “Shimwa” yamuritswe mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabereye muri Zion Temple Kabeza, aho abakunzi b’umuziki wo kuramya n’abo mu muryango mugari wa Zion Temple baje gushyigikira iyi korali imaze imyaka 25 mu murimo w’Imana.

Korali Asaph Rubirizi imaze kuba izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ndetse yamaze imyaka itari mike itegura uyu mushinga kugira ngo uzajye hanze mu buryo bwuzuye.

Abayigize bavuga ko iyi Album ari intangiriro y’urugendo rushya rwo gukorera Imana mu buryo bufatika, hifashishijwe ubuhanzi n’ubutumwa bwiza.


Prosper Nkomezi yifatanyije na Asaph Rubirizi mu ndirimbo “Shimwa”, ari nayo yitiriwe Album yabo ya mbere


Abaririmbyi ba Asaph Rubirizi mu gitaramo cyo kumurika Album “Shimwa” cyabereye muri Zion Temple Kabeza


Album “Shimwa” igizwe n’indirimbo 8 na ‘Bonus’ yitwa “Uri Umwizera”, zose zishingiye ku gushimira Imana



Asaph Rubirizi yashimye Imana nyuma y’imyaka 25 mu murimo w’ivugabutumwa 


“Shimwa” na “Umugisha” — indirimbo ebyiri Prosper Nkomezi yaririmbyemo muri Album nshya ya Asaph Rubirizi

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SHIMWE’ ASAPH YAKORANYE NA PROSPER NKOMEZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...