Ni
igikorwa cyabaye ku wa 26 Mata 2026, kimara amasaha arenga atatu, kirangwa
n’amasengesho, amagambo y’ihumure ndetse n’ashimwe menshi yaturutse kuri uyu
muryango mushya.
Mu
ijambo rye, Rev. Kiruhura Eugene, yagaragaje ibyishimo byo kwakira uyu muhanzi
n’umuryango we, abifuriza imigisha mu rugendo batangiye muri Amerika.
Yagize
ati: “Prosper turanezerewe cyane. Twishimiye kubakira muri Amerika no mu
Itorero ryacu. Turabasabira umugisha, Imana izabakingurire imiryango itabasha
gukingurwa n’umwana w’umuntu, kandi izabagirire neza mu gihe cyose muzamara
muri iki gihugu.”
Mu
mwanya wahawe umuryango ngo utange ubuhamya n’amashimwe, Retina Mfurakazi
yashimye Imana ku buzima n’urugendo banyuzemo, cyane cyane ku bukwe bwabo
bwabereye i Kigali mu mpera za Werurwe 2026.
Yagize
ati: “Turashima Imana yadukoreye ubukwe bwiza, ikaturinda kuva mu myiteguro
kugeza burangiye. Ikindi ndashima Imana ko ndi hano ndi kumwe n’umutware
wanjye.”
Yanashimiye
by’umwihariko abaturutse muri Amerika bagiye i Kigali kubashyigikira mu bukwe bwabo,
avuga ko byabakoze ku mutima.
Ku
ruhande rwe, Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Ibasha Gukora”,
yavuze ko ashimira Imana yamukoreye ubukwe bwiza ndetse ikanamuha umugore
mwiza, anashimira uburyo yakiriwe muri iri torero.
Yagarutse
kandi ku rugendo rutoroshye yanyuzemo ashaka kubona Visa imwemerera kujya muri
Amerika.
Yongeyeho
ko ukwizera k’umugore we kwagize uruhare rukomeye mu gufata icyemezo cyo gukora
ubukwe batabushyize kure, kuko yari afite icyizere ko amahirwe azaboneka
agahabwa Visa.
Ababyeyi
ba Retina Mfurakazi nabo bagaragaje ibyishimo batewe n’urugendo rw’abana babo.
Nyina yashimye Imana ku bw’ubukwe bwagenze neza n’uburinzi bagize, mu gihe se
yavuze ko umukobwa we yamwise izina rifite ubuhanuzi, agaragaza icyizere
afitiye uru rugo rushya.
Nyuma
y’uyu muhango, abashumba batandukanye barimo na Aaron Ruhimbya wa Evangelical
Restoration Church ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, bahuje imbaraga basengera
uyu muryango mushya, bawusabira umugisha n’intsinzi mu buzima bushya batangiye.
Itorero
Shalom Covenant Church uyu muryango wakiriwemo, risanzwe ribarizwamo n’abandi
banyarwanda barimo umucuranzi Zikama Tresor.
Uyu
muhango wabaye nk’intangiriro nshya y’urugendo rwa Prosper Nkomezi n’umugore we
muri Amerika, aho biteganyijwe ko bazakomeza gukorera umurimo w’Imana no guteza
imbere impano zabo mu muziki wa Gospel.
Prosper
Nkomezi n’umugore we Retina Mfurakazi bakiriwe mu Itorero rya Shalom Covenant
Church muri Amerika, mu muhango waranzwe n’amasengesho n’ashimwe, bashimira
Imana yabahaye urugendo rwiza rw’urukundo
REBA HANO UBWO PROSPER NKOMEZI N’UMUGORE WE BAKIRWA MU RUSENGERO MURI AMERIKA
KANDA HANO UBASHE KUREBA UKO UBUKWE BWA NKOMEZI N’UMUGORE WE BWAGENZE