Prophet Vincent Mackay utegerejwe mu giterane cyatumiwemo Israel Mbonyi na True Promises yageze mu Rwanda

Iyobokamana - 10/12/2025 10:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Prophet Vincent Mackay utegerejwe mu giterane cyatumiwemo Israel Mbonyi na True Promises yageze mu Rwanda

Prophet Vincent Mackay yageze mu Rwanda yakiranwa urugwiro n'itsinda ryiganjemo urubyiruko runyotewe cyane n'igiterane agiye gukorera i Kigali cyatumiwemo Israel Mbonyi, True Promises Ministries na Boanergis Gospel Group.

Prophet Vincent Mackay utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025 ahagana saa tatu z’ijoro aho yakiriwe n’abantu benshi basanzwe bakurikira inyigisho atambutsa.

Biteganyijwe ko igiterane azabwirizamo cyitwa "Seek Conference Rwanda" kizaba ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025 kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi (kwa Rugamba) guhera saa munani z’umugoroba aho kwinjira ari ubuntu. Ni igiterane gikomeye kizaririmbamo Israel Mbonyi, True Promises Ministries na Boanergis Gospel Group yo muri Bethesda Holy Church.

Seek Conference Rwanda 2025 igereranywa n’ijoro ryo guhindurwa, guhishurirwa no kwegera Imana mu rugero rushya. Ni igitaramo kizahuriza hamwe abantu b’ingeri zose barimo abaramyi, urubyiruko, imiryango, n’abashaka Imana bazahurira hamwe kugira ngo bahimbaze Imana n’umutima wabo wose, babone ubwiza bwayo bwimbitse ndetse n’imbaraga zayo zibasesekareho.

Prophet Vincent Mackay, uzabwiriza abazitabira Seek Conference 2025, yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe n’Imana kugira ngo abantu bayo bakire gukira, ubuhanuzi, imbaraga nshya no guhindurwa mu buryo bw’umwuka no mu mibereho. Ati “Iki ni igihe cyo gusubira ku Mana, gusubizwa no kwinjira mu mwaka mushya ufite umurongo n'inyigisho ziturutse ku Mana ubwayo.”

Ijambo “Seek” risobanuye gushaka Imana, kuyegera no kuyizera n’umutima wose nk’uko Yeremiya 29:13 habivuga, hati “Nimunshaka n’umutima wanyu wose, muzambona.”

Iki giterane kigamije gukiza imitima no kuyisubiza mu murongo, guhishurirwa icyerekezo cy’ubuzima, gukangura impano z’umwuka, kuzamura urubyiruko no kurusubiza ku Mana, gusakaza umuriro w’ububyutse no gutangiza umwaka mushya ufite imbuto n’umurongo uhamye wo gukoreramo.

Prophet Vincent Mackay asanzwe Umuvugabutumwa ufite amavuta ndetse aho abwiriza atanga ubutumwa bushyira abantu mu murongo w’Imana, kubafasha gusubira mu ntego zabo, gukangura impano zari zarasinziriye no kwakira gukira ku mutima no ku mubiri.

Ku wa 26 Gicurasi 2024, Prophet Vincent Mackay wari muri Zimbabwe yasutsweho amavuta ndetse anahabwa ubuhanuzi bwo kurushaho kwaguka. Yasutsweho amavuta na Prophet Uebert Angel washinze Itorero yise “Spirit Embassy" rikorera mu Bwongereza.

Uyu mukozi w'Imana afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise “Prayer Warriors Global’’, umaze imyaka irenga itanu uvuga ubutumwa bwiza aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

Prophet Mackay si ubwa mbere agiye gukorera mu Rwanda igiterane kuko mu mwaka ushize yahakoreye Ijoro ry'ubuhanuzi "Prophetic Night" mu ivugabutumwa ryabaye ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Cyaririmbyemo Chryso Ndasingwa.

Prophet Vincent Mackay yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri

Prophet Vincent Mackay yageze mu Rwanda yakiranwa urugwiro rwinshi

Israel Mbonyi, True Promises na Boanergis Gospel Group bazaririmba muri iki giterane cya Prophet Vincent Mackay



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...