Prophet Vincent Mackay agiye kurushinga n’Umuvugabutumwa Kate Clinton Ndikumagenge

Imyidagaduro - 15/04/2026 8:07 PM
Share:
Prophet Vincent Mackay agiye kurushinga n’Umuvugabutumwa Kate Clinton Ndikumagenge

Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kurushinga n’Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, ni bwo Ndikumagenge abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko agiye kurongorwa.

Mu mashusho ari kumwe n’umukunzi we, Ndikumagenge yavuze ko ari kubarira iminsi ku ntoki kugira ngo impeshyi igere, ashyingirwe n’umuntu yiyumvamo byihariye.

Yagize ati “Nishimiye cyane kuzizihiranwa n’inkoramutima zacu.”

Prophet Vincent Mackay na Kate Clinton Ndikumagenge, ntibatangaje igihe ubukwe buzabera, ariko amakuru yizewe ni uko bazabukorera mu Rwanda.

Aba bombi bagiye gushimangira urukundo rwabo, babihamisha isezerano bazakorera imbere y’Imana n’abantu.

Prophet Vincent Mackay amaze igihe akundana na Ndikumagenge ndetse yamwambitse impeta y’urukundo mu 2022, mu gikorwa cyabereye mu Kirwa cya Santorini mu Bugiriki.

Urukundo rwabo baruhamiriza no mu bantu kuko nka Ndikumagenge, yahinduye amazina akoresha kuri Instagram, yiyita Kate Clinton Mackay ndetse mu bisobanuro biri munsi yayo harimo ko umuhanuzi we ari Vincent Mackay.

Mu byo Ndikumagenge anyuza kuri Instagram ye harimo n’imikino imwe n’imwe igaragaza ko bari mu rukundo.

Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge abinyujije ku rubuga rwa Instagram, azwi cyane mu kwigisha inzira y’agakiza binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu nyigisho yise “Preeminent Touch”, atambutsaho.

Umukunzi we, Prophet Vincent, ni we washinze akaba anayobora Umuryango w’Ivugabutumwa witwa “Prayer Warriors Global”. Umaze imyaka itandatu aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

Abinyujije muri uyu Muryango, Prophet Vincent Mackay ategura ibiterane bigari mu bice bitandukanye by’Isi. Nko mu mpeshyi ya 2023, yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas.

Igitaramo aheruka gukora ni icyabereye muri Bethesda Holy Church mu Mujyi wa Kigali, ku wa 14 Ukuboza 2025, yise “Seek Conference Rwanda 2025”, aho yatumiye Israel Mbonyi, Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises na Boanerges Gospel Group.

Prophet Vincent Mackay agiye kurushinga n’Umuvugabutumwa Kate Clinton Ndikumagenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...