Aba bakaba bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro
k’ifaranga ry’Igihugu no kudasobanura inkomoko y’umutungo kuri Prophet Joshua.
RIB mu bihe bitandukanye yagiye yigisha ikanaburira abantu
kureka ibikorwa bitesha agaciro amafaranga y’u Rwanda, aho wasangaga bamwe
bayanyanyagiza mu gihe cy’ibirori, abandi n'abo ugasanga bayanyanyagiza mu
buryo bwo kwerekana ubukungu bwabo hanyuma bakifata amashusho bakayakwirakwiza
ku mbuga nkoranyambaga.
Iperereza kuri aba bafashwe rigaragaza ko bagiye bakoresha
inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ n’indabo byo mu birori
bitandukanye maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok,
Instagram na YouTube.
Mu byaha bikorerwa ifaranga ry’Igihugu, habonekamo nicyo aba
bakurikiranweho cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’igihugu mu ngingo ya 221 yo
mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Iyo ukekwaho iki cyaha agihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 3,000,000 Frw.
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo cyiyongera kucyo
Prophet Joshua aregwa giteganwa n’ingingo ya 9 ryerekeye kurwanya ruswa. Iki
gihanishwa igifungo cy' imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro ku mutungo
adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
RIB yaburiye abantu bose bakora ibikorwa ibyo aribyo
byose bigayisha cyangwa bitesha agaciro ifaranga ry'Igihugu haba mu buryo
gutaka, kurimbisha (decoration) indabyo, gateaux, kwishimisha, n'ibindi
kubireka kuko bihanwa n'amategeko.

Prophet Joshua wamamaye ku mbuga nkoranyambaga atanga amafaranga yafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)
Iperereza kuri aba bafashwe rigaragaza ko bagiye bakoresha
inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ n’indabo byo mu birori
bitandukanye maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok,
Instagram na YouTube

