Prophet Isaac Marrion [Brown] agiye gutangiza mu Rwanda ishuri ryigisha guhanura

Iyobokamana - 01/07/2025 10:04 AM
Share:
Prophet Isaac Marrion [Brown] agiye gutangiza mu Rwanda ishuri ryigisha guhanura

Umuhanuzi akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Spirit Republic Ministry, Nayituriki Isaac, uzwi nka Isaac Marrion ndetse benshi bakaba bamuzi nka Brown, yahishuye ko agiye gutangiza ishuri ryigisha guhanura mu kuvuguta umuti w'ikibazo cy'ibinyoma n'ubunyamwuga bucye mu bijyanye no guhanura.

Prophet Isaac avuga ko impano y’ubuhanuzi yatangiye gukora muri we ubwo yari afite imyaka 17, icyo gihe yari yiyirije ubusa asenga ngo asabane n’Imana. Avuga ko yasengeye mu cyumba ari wenyine uwo munsi asohotse hanze atangira kubona amakuru y'abo ahura nabo yiyanditse ku gahanga kabo.

Prophet Brown avuga ko muri Bibiliya akundamo abahanuzi babiri: Eliya ndetse na Yesaya. Mu bahanuzi bo muri iki gihe, uwo akunda cyane ku Isi ni Prophet Victor Kusi Boateng watangije Itorero ryitwa Power Chapel Worldwide rifite icyicaro gikuru ahitwa Kumasi muri Ghana.

Prophet Boateng w'imyaka 50 y'amavuko, yashakanye na Anita Kusi Boateng, bakaba bafitanye abana bane ari bo: Breanna, Beyonce, Victor Brian na Breindelle. Boateng ni umwe mu bahanga mu bijyanye na Tewolojiya, akaba akunze gukora ibikorwa by'ubugiraneza. Umutungo we ubarirwa hagati ya Miliyari imwe na Miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye na inyaRwanda, Prophet Isaac yavuze ko yasanze hakenewe ishuri ry'Ubuhanuzi. Avuga ko iri shuri ryakemura byinshi bikunze gukorwa n'abahanuzi n'abiyita abahanuzi mu Rwanda. Avuga ko ishuri ry'ubuhanuzi atari irya buri wese, "ugendeye mu gihe cya Samuel 19,18-24, byitwaga kompany y'abananuzi".

Asobanura ko hariho amatsinda y’abahanuzi, atari abihaye uwo mwuga cyangwa bambaye imyambaro yihariye, ahubwo ni abantu barimo gukura mu mwuka, biga ubuhanuzi, babana, basenga, kandi barushaho kumenya ijwi ry’Imana. Abo banyeshuri b’umwuka bakoranaga bya hafi na Samweli, umuhanuzi wari ukomeye, nawe wari waratojwe n’umutambyi Eli.

Prophet Isaac avuga ko Samuel yakuye amasomo menshi ku buzima bwo kumva no kumvira Imana akiri umwana, igihe yumvaga Imana imuhamagara nijoro, akajya yibwira ko ari Eli umuhamagaye. Yageraga kuri Eli akamubwira ati "Ndi hano", ariko Eli ntiyari amuhamagaye.

Ati: "Ibyo byarushijeho kumugaragariza ko Imana ishobora guhamagara umuntu akiri muto, atarahabwa inshingano cyangwa icyubahiro imbere y’abantu."

Eli amaze gusobanukirwa ko ari Imana iri guhamagara Samweli, yamugiriye inama yo kuzayisubiza ati: “Vuga Mwami, umugaragu wawe arumva.” Uhereye icyo gihe, Samweli yamenye gutandukanya amajwi – iry’abantu n’iry’Imana – maze atangira urugendo rwo kuba umuhanuzi ukomeye, utanga impanuro ziturutse ku Mana.

Isaac avuga ko abantu benshi batekereza ko guhamagarwa n'Imana biba ari uko umuntu apfuye cyangwa arwaye bikomeye. Ariko nyamara, hari benshi Imana ihamagara bakiriho, bataracika intege, bagifite imbaraga, kandi bashobora gukora umurimo w’Imana.

Ati: "Ni yo mpamvu ayo matsinda y’abahanuzi – Schools of prophets – yabaga ari ahantu ho kwiyegereza Imana, kwiga kumva Ijwi ryayo, gukura mu mwuka no kwitoza ubuhanuzi. Si abahanga mu kuvuga ibintu bihambaye, ahubwo ni abashaka kumva Imana no gukorera abantu bayo mu kuri no mu rukundo."

Prophet Isaac Marrion yabwiye inyaRwanda ko "mbere y'impera y'uyu mwaka wa 2025" azaba yatangije ishuri ry'Ubuhanuzi. Avuga ko amasomo atangwa mu ishuri ry'Ubuhanuzi asaba imbaraga zikomeye z'umwuka kugira ngo asobanurwe neza. Avuga ko hari abantu benshi babeshye ko bavuganye n'Imana kandi batigeze bavugana, kuko batazi ijwi ry'Imana.

Avuga ko hari n'abandi barimo n'abakozi b'Imana bashobora kuvugishwa n'Imana, ntibamenye ko ari yo bari kuvugana kuko batize ubuhanuzi "nk'uko Samuel atari kuzamenya ko ari ijwi ry'Imana ari kumva we iyo adasobanurirwa na Eli - yari azi ko ari iry'umuntu."

Ati: "Nawe ibaze ko Imana ivuga nk'umuntu ku rwego bisaba Eli ngo akumenyeshe ngo uwo uvuze si njye ni Imana yibwire ngo ndahari mvugisha. Eli yigishije Samuel kumva Imana, igihe yari mu biganza bye yageze aho Imana itangira kumuvugisha agira ngo ni Eli, gusa icyo Eli yashakaga yari akigezeho cyo kumusunikira kumva Ijwi ry'Imana ari cyo twita ishuri ry'abahanuzi".

Yungamo ati: "Nta wundi wigisha guhanura atari umuhanuzi, ntabwo ibi bigenewe Pasiteri, Bishop cyangwa Apotre, reka da, icyo ni icyitonderwa. Ntiwakwigisha Imibare utarayize, ntiwakwigisha Ikinyarwanda utarakize. Ikindi si abahanura bose bigisha guhanura, kuko hari abahanura batabyize ari yo mpamvu ubona amakosa menshi utanabara."

Yatanze urugero ati: "Wumvishije ngo umwuka akujeho ngo ngiye guhanurira Perezida hano na hariya, ngomba kumenya aho atuye, ibyo ntibibaho ni ugusoma Bibiliya nabi. Ucyeka ko abahanuzi ba kera nka Elijah, Elisa, Mose, n'abandi babyukaga bakagenda ku Mwami kuko ngo numvishe Imana yavuze? Reka da basabaga Imana ibimenyetso.

Bati 'Mana ndabyemera 100% ko uvuganye nanjye ariko ndashaka ikimenyetso kirenze iki ngiki cy'amagambo kuko n'uwo untumyeho si umuntu usanzwe, reka ari we urota nimero zanjye abure amahoro, yibaze ukuntu nimero za MTN zije, ibyo atigeze abona bimubeho anyihamagarire.

Iyo ari ukuri ko Imana yavuganye nawe 100%, mu gihe kidatinze rwose ubona uhamagawe n'Umwami. Iyo bitabaye wakwinywera amazi ukerekwa iby'abandi, haba harimo agatego ka Satani".

Umuhanuzi Marrion Isaac yiyemeje guhindura isura y'ubuhanuzi mu Rwanda

Prophet Marrion yagarutse kandi ku yandi makosa akorwa n'abahanuzi batabihuguriwe. Asobanura ko iyo wigishijwe guhanura, "wigishwa guhanura udatitira nka bya bindi tubona, si uko ari ibya satan oya pe, no ku ishuri ry'abahanuzi wigishwa uko wahanura udatitiye."

Yavuze ko Perezida cyangwa Umwami w'igihugu runaka abaye ari umuyisiramu akarota inzozi zimutera gushaka uzisemura ukazisemura utitira, byamworohera gushidikanya ko Imana ikora gutyo ati "Rero guhanura bisaba kujya mu ishuri".

Avuga ko ikintu ashima ubu mu Rwanda mu mabwiriza ya RGB ni uko kuba ufite impano cyangwa warahamagariwe gukorera Imana bidahagije, ahubwo hanasabwa kuba ukora ibyo wize. Ati "N'abahanuzi bagomba kubyigira waba ufite irihe peti ukemera guca bugufi mu cyubahiro ukiga".

Prophet Isaac avuga ko gutangiza ishuri ry'ubuhanuzi mu Rwanda, bizatanga umusaruro ushyitse na cyane ko yigishijwe n'umwigisha ukomeye ku isi mu guhanura no gucyaha abato igihe biri ngombwa. Ati "Uwo ni Prophet Victor Kusi Boateng, ntajya yifuza kumenyekana ariko ni bake ku isi baba ari abahanuzi mu rwego rwa Generals baba batamuzi".

Ati: "Iyo ahamije ko uri umuhanuzi ugomba kubyemera, iyo wiyise umuhanuzi akakubwira ngo njyewe Imana iri kunyereka uri Pastor ugomba kubyakira byemere. Iyo uri Pasiteri akakubwira ngo shinga Super market ureke ibyo urimo siwabigamagariwe, aguha n'igishoro. Kubera ko ni umuherwe wo muri Ghana, mfite byinshi navuga ariko sinabirangiza."

Prophet Isaac [Brown] abona gute abahanuzi bo mu Rwanda?

Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n'umunyamakuru wa inyaRwanda, Prophet Isaac Marrion yagize ati: "Ikibazo kiza cyane. Mu myaka myinshi ishize ni ubwa mbere mbonye ikibazo kirimo ubwenge bwinshi bukabije.

Ikibazo rero si n'abahanuzi ubu reka da, kuko mu Rwanda nta muhanuzi uri international ugaragara, ndavuga umuhanuzi ubona ukabona si u Rwanda, si East Africa gusa cyangwa Africa imwifuza kumutunga mu gihugu ahubwo n'isi, kubera iki, ibihugu biramukonsoma kuruta uko we abikonsoma.

Iyo umuhanuzi atunzwe n'abenegihugu cyangwa ibimubeshejo ari ibituruka mu mpande enye z'igihugu he is a local Prophet [ni umuhanuzi utari ku rwego mpuzamahanga]. Bivuze ngo umuhanuzi utegereje ko wenda ashyira urusengero i Nyarutarama, i Remera kugira ngo abeho, 'Thats a local man', kandi abo ni bo dufite.

International Prophets nta n'umwe uri mu Rwanda pe kereka bibaye ibya Elijah wavuze ko asigaye wenyine Imana ikavuga ko hari 7000 we atazi, gusa kuri iyi ngingo International prophets aturutse mu Rwanda bivuze ngo isi iramuzi, rero ubwo ari kuvuka kuko benshi bazaza, u Rwanda ruri gutera imbere hazavuka benshi kuko kuba umuhanuzi uhanurira amahanga bisaba kumenya indimi neza reka mbakopeze cyane icyongereza cyane cyane."

Ati: "Rero ubuhanuzi bwo mu Rwanda ni ugusenga cyane kuko ni twe dusabana itike ngo dusengere umuntu i Kanyarira ngo hari n'abayakira ntibageyo ariko uwo sinzi nimba ari umuhanuzi…Guhanura urapfuye, impanuka imbere yawe, inda izavamo ni byinshi, ariko siko Bibiliya ivuga.

Igisobanuro Bibiliya ivuga cya mbere cy’ubuhanuzi ni iki: Edifying, Exhort, and Comfort People [guhumuriza abantu]. 1 Abakorinto 14:3 haravuga ngo: Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n'ibyo kubahugura, n'ibyo kubahumuriza. Iyo niyo ntego y’ubuhanuzi."

Prophet Isaac avuga ko umuntu uvuga ibitandukanye n'ibikwiye kuranga ubuhanuzi nyabwo, ntabwo aba yatumwe n’Imana. Ati: "Kandi ikindi, ijambo gutumwa n’Imana ni iryo mu isezerano rya kera, ubu dukoreshwa n’Imana kurusha gutumwa, kuko Umwuka yaje kuri buri muntu wese, umuntu wese yatumwa na Yo. Rero ubu ntabwo rifite ingufu nka mbere."

Ati: "Nk'ubu ndabizi niyo nagira ubushobozi bwo kumenya icyo umwami agiye kurya aka kanya, icyo asetse tutari kumwe, nkamenya imyenda yambaye nkongera kumva ijwi ngo ndagutumye ngenda umbwirire umwami, namenya ko atari Imana aho ivuze habe na gato".


Avuga ko ishuri ry'ubuhanuzi agiye gutangiza ari igisubizo cy'ibidafutse bigaragara mu buhanuzi bwo mu Rwanda, ati "Ishuri rikwiriye kuba iry'ingenzi. Kugira umwuka ni byiza pe cyane ariko ikiza kindi ni ukugira ubwenge buva mu kwiga. Iby'abahanuzi bo mu Rwanda sinabirangiza kuko jyewe nzi abo hanze y'u Rwanda kuruta abari aho mu Rwanda."

Prophet Isaac avuga ko ubwo yasubizaga ibi bibazo twamubajije, yari yicaye mu rusengero rwa Prophet Kakande rwicaza abantu 50,000, mu gihe stade y'igihugu "Namboole stadium" yo yakira abantu 45,000. Ati "Tekereza kuri urwo rusengero ruruta stade y'igihugu, uwo muhanuzi ni ikihe gihugu cyamwanga koko!. Twebwe turasaba itike yo kujya gusengera umuntu ahantu ku musozi, bitekereze".

Yongeyeho ati: "Ikindi Prophet Kakande uyu wabikoze muri Uganda, yanyibwiriye mu Kinyarwanda ko rwose ari umunyarwanda rwose turanakivugana cyane. Ariko nawe byamusabye kuba umushumba mpuzamahanga ntabwo ari ab'iwabo babyubaka. Ikindi ni ubuntu bw'Imana ntaho ubuhingira nk'ujya mu murima."

Ni iki Prophet Isaac yahanuye kigasohora?

Ati: "Icyo nahanuye gikomeye twari mu materaniro kera ndumva hari nka 2017 hafi aho sinabasha kubyibuka neza kereka ababyeyi b'uyu mwana banyibukije cyangwa abari bahari, twari nk'abantu 20 sinibuka abantu neza twari mu mwuka, mbona cyangwa nerekwa umwana witwa Ashley twasengeraga mu rusengero rwitwa Women Foundation Ministries ariko sinahatinze;

Turi mu makesha ariko yarangiye nyuma gato ya saa sita, uyu Ashley atangira kugira emotion kuko nari nahanuriye abo bavukana bose ibintu byiza barishima. Ngiye gusohoka mbona we atangiye kurira kuko ntamuhanuriye ababyeyi be bati ngo Ashley ari kurira kuko ugiye gutaha utamuhanuriye;

Mama we akibivuga mba mubonye rwose ahura mu buryo budasanzwe n'Umukuru w'Igihugu ndabivuga ndibuka abantu bose barimo gusakuza cyane bishimye/batunguwe, kuko bari bazi ko ikintu mvuze kigomba kuba, ni ku bw'ubuntu ariko si njye. Rero barahuye bicaho igihe amezi cyangwa igihe kinini sinzi kuri internet nkabona ifoto abantu bose bahora bashyizeho;

Ese ko Perezida muzi ni iki kindi kiri muri iyo foto? Ndebye nitegereje neza hmmm uyu se si Ashley, ndavuga ngo kugira ngo mbyizere neza, reka nandikire mama we kuri WhatsApp mwohereze iyi foto, ati 'Yego uwo ni Ashley, nsanga yari yarayishyize kuri Profile picture ye, ati byanshiyeho mumbabarire nari ntarababwira."

Prophet Isaac avuga ko undi muntu yahanuriye, bigasohora ni Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020. Ati: "Naomie twahuye bisanzwe yigaga kuri Glory Secondary School, duhurira UTC n'inshuti ye mubwira ko azaba umwamikazi atari ukuba Miss gusa;

Ngo yamusobanuriye ko kuba Miss Rwanda ari bito cyane kuko umarana ikamba umwaka umwe, "ariko kuba umwamikazi ni ukubiharanira igihe kinini". Ati: "Nashakaga kuvuga ko azaba 'Miss Rwanda' ariko bikarenga ubu Miss akagera ku kuba umwamikazi [gukundwa cyane]." Yanashyize kuri Youtube ikiganiro bagiranye mbere y'uko Naomie yambikwa ikamba.

Prophet Marrion Isaac [Brown] ari mu bantu ibihumbi n'ibihumbi bitabiriye igiterane cy'amateka Pastor Benny Hinn wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye muri Uganda kuri Miracle Centre Cathedral Church iyoborwa na Pastor Robert Kayanja umwe mu bapasiteri bakomeye muri Uganda no mu Karere.

Prophet Isaac Marrion yagaragaye yicaye mu myanya y'icyubahiro mu giterane cya Pastor Benny Hinn ndetse hari n'amashusho amugaragaza ari kuganira na Pastor Robert Kayanja. Muri iyo minsi ni na bwo yahuye na Prophet Samuel Kakande wa Life Changing Ministry basanzwe ari inshuti. Ibi byose biragaragaza ko Prophet Marrion ari uwo guhangwa amaso mu Karere.

Iki giterane cy'iminsi itatu cyiswe Miracle Healing Crusade cyabaye mu mpera z'icyumweru gishize, gisiga amateka akomeye muri Uganda dore ko Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yahuye na Pastor Benny Hinn bagafatanya gusengera igihugu cya Uganda. Ni ibintu bidasanzwe muri Afrika kubona umupasiteri ahura na Perezida nyuma y'ibikorwa by'ivugabutumwa.


Prophet Isaac Marrion yavuze ku kamaro k'ishuri ry'ubuhanuzi

Prophet Marrion Isaac [uri inyuma ya Pastor Benny Hinn] yari mu myanya y'icyubahiro muri iki giterane cyavugishije East Africa

Pastor Benny Hinn yakoze igiterane cy'amateka muri Uganda; mu bashyitsi b'imena hari harimo na Prophet Marrion

AMASHUSHO YEREKANA UKO PROPHET ISAAC MARRION YAHANURIYE MISS NAOMIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...