Prophet Ernest yageze muri Amerika mu rugendo rw'ivugabutumwa ruzenguruka isi

Iyobokamana - 16/04/2026 7:55 PM
Share:
Prophet Ernest yageze muri Amerika mu rugendo rw'ivugabutumwa ruzenguruka isi

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, mu rugendo rwagutse rw’ivugabutumwa arimo ruzenguruka Isi, rugamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Uyu muvugabutumwa yari amaze iminsi azenguruka ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi birimo u Bwongereza, Suwede na u Bubiligi, aho yakomeje ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza, gusengera abakristo no gusangira nabo ifunguro ari na ko bahana ubuhamya bw'ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo.

Nyuma yo kuva i Burayi, Prophet Ernest yabanje kunyura muri Canada aho yakiranywe urugwiro, nyuma yaho  akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru avuga ko azava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asubira muri Canada, aho ategerejwe mu birori bikomeye byateguwe na Elayono Canada.

Izi ngendo z’ivugabutumwa zirushaho kumugaragaza nk’umukozi w’Imana ufite icyerekezo mpuzamahanga, wiyemeje kugeza inkuru nziza ya Yesu Kristo ku batuye isi hose. Ni urugendo runashyira mu bikorwa umukoro Yesu yasigiye intumwa ze, wo kwamamaza ubutumwa bwiza kugeza ku mpera z’isi.

Ibyakozwe n'Intumwa 1:8 "Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi".

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe ukomeje kuzenguruka isi, ibikorwa bye bigereranywa n’ingendo z’ivugabutumwa zakozwe n’Intumwa Pawulo wo muri Bibiliya. Impuguro ze, gufasha abatishoboye, ni bimwe mu byo ashimirwa.

Uyu mukozi w'Imana yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, atangira ivugabutumwa mu mwaka wa 2007 nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi yahinduye ubuzima bwe burundu.

Amaze imyaka 19 akora umurimo w’Imana, akaba ari we washinze Elayono Pentecostal Blessing Church ifite amashami mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo Canada, u Bwongereza n’u Bubiligi.

Mu rugendo rwe rw'agakiza, yagiye yigira ku birenge by'abashumba bakomeye barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza afata nk’umubyeyi we mu Mwuka. Mu minsi yashize, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Uebert Angel ashimangira impano y’ubuhanuzi iri muri Prophet Ernest, nubwo batari basanzwe baziranye.

Prophet Ernest ashimangira ko gukorera Imana mu rukundo no mu kwicisha bugufi ari byo shingiro ry’umurimo wera, kandi ko ubutumwa bwiza bugomba guhindura imitima y’abantu, bukabafasha gukomera mu kwizera no mu mibereho ya buri munsi.

Nubwo ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu Bufaransa mu mpeshyi y’uyu mwaka mu giterane gikomeye cyiswe “Step Into Your Season”, kizaba kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Nyakanga 2026.

Ibi bikomeje kugaragaza ko umurimo w'ivugabutumwa wa Elayono Pentecostal Blessing Church uri kwaguka ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Afrika.

Prophet Ernest Nyirindekwe yakiranywe urugwiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umukozi w'Imana Prophet Ernest ari kubarizwa muri Amerika mu rugendo rw'ivugabutumwa rizenguruka isi

Prophet Ernest ni umuvugabutumwa mpuzamahanga w'umunyarwanda washinze Itorero Elayono Pentecostal Blessing Church rikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi

Prophet Ernest Nyirindekwe ubwo yari ageze mu gihugu cya Canada mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...