Prophet Ernest Nyirindekwe yagaragaje ko ishyari rishobora kubyara umurozi no kwangiza imitima, bityo abakristu bakaba bakwiye guca bugufi, gushyigikirana no gukorera Imana mu rukundo, kugira ngo buri wese akomeze gutera imbere mu buryo bwiza kandi bwuzuye.
Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, mu materaniro yabereye i Bruxelles, aho yatangiye ashimira abitabiriye igikorwa cy’ubudasa cyabereye mu Bwongereza ku wa 14 Gashyantare 2026, cyiswe Meet and Greet.
Umuhanuzi Ernest Nyirindekwe yagaragaje ko abitabiriye bari bambaye neza cyane, ibintu byamushimishije, kandi ashimira Imana ko abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bose bageze mu rugo amahoro.
Ubwo yatangiraga inyigisho, yagize ati: "Amateraniro yatangiye, umuhanuzi yahageze." Ni amateraniro yagabuyemo ijambo ry'Imana mu buryo butunguranye kuko atigeze abateguza ko azaza akanabwiriza. Yavuze ko gutungurana mu kwigisha ari byiza, kandi ko azajya ahora abatungura.
Inyigisho ye yibanze ku gitabo cya Yosuwa 14:5-15, aho yasobanuye uko Uwiteka yari yarasezeranyije Abisirayeli, agabira Kalebu mwene Yefune umusozi witwa Heburoni nk’inyungu ku bw’ukwizera kwe no gukomera ku Mana.
Kalebu yahise ashimwa ku bw’ukwemera kwe, nubwo abandi bagize ubwoba. Prophet Ernest yakoresheje urugero rwa Kalebu asobanura ko gukomera ku Mana no kutagira ubwoba bw’abandi ari byo bituma umuntu agera ku byiza.
Yagarutse ku mateka ya muntu ku Isi, avuga ko kuva isi yabaho hamaze kuba inama ebyiri z’ingenzi: iya mbere yavuyemo kuremwa kw'Adamu, iya kabiri ikaba iyo gucungura umuntu, aho Yesu Kristo yabaye umuntu kugira ngo acungure abantu.
Prophet Ernest yanavuze urugero rwa Abel wishwe na Kayini kubera ishyari, avuga ko ubutumwa burimo ari uko igihe umuntu ateye imbere, ntakwiye kugirirwa nabi n'uri inyuma ye, ahubwo ko akwiye kubazwa uburyo yateye imbere kugira ngo nawe yige.
Yanenze imyumvire igaragara muri bamwe ivuga ko umuntu wese uteye imbere aba yakuye ubutunzi ku bandi, aho abakobwa benshi babwirwa ko bakuye amafaranga mu bagabo, ati: "Ariko umuntu wese uteye imbere 'ngo avuye mu bagabo', abagabo wowe ntabwo uzi aho baba?".
Umushumba Ernest yakomeje agira ati: "Ubu aka kanya ejo niwubaka inzu nziza cyangwa ukagura imdoka nziza, ngo 'eehh mwitondere abagabo ni bo bayimuhaye', ariko abo bagabo, wowe ijipo yambaye si yo wowe wambaye? Iryo ni ishyari.
Ese ubuntu nkubaze, bwo baba ari bo bayimuhaye, ubundi kubyamamaza bigiye kungura iki abo ugiye kubibwira ahubwo wamusengeye niba uri umukristo? "ngo uriya, ndamuzi neza azamuwe no kwiba". Abel ntibamwica, Abel bamubaza uko yabigenje".
Umukozi w'Imana Ernest Nyirindekwe yavuze ko "Umuntu ukuri imbere azahora ari imbere yawe nutubaka amahame yo kugira ngo utere intambwe aho ayikuye, azakomeza akurute".
Yabwiye abakristo ko Imana itabaremeye guhora ahantu hamwe, ahubwo ko bakwiriye gushyigikirana no kubaza bagenzi babo uko bateye imbere bityo iyo nzira akaba ari nayo nabo banyuramo, aho kumungwa n'ishyari.
Ati: "Iyo usengeye umuntu uri imbere yawe kugira ngo akomeze yihute, nawe bituma wihuta kuko umwanya yari arimo uwujyamo. Uyu munsi wa none ubwire Yesu, umwuka w'ishyari uwuhagarike".
Yavuze ko ishyari ritwita rigakura rikabyara umurozi, ni ho utangira gushaka ikirimbura wa muntu. Ati: "Umuntu wakugiriye ishyari burya abonye ikintu kigukura ku isi yakiguha. Nimuzajya musenga mujye mwibuka no gukubita umwuka w'uburozi n'umwuka w'ishyari."
Prophet Erneste yagiriye inama abakristo ati: "Nubona umuntu agufitiye ishyari, ujye umugendera kure, nutamugendera kure umusengere ariko utamwegereye. Hari abadayimoni batirukanwa n'amasengesho ahubwo birukanwa no kubahunga".
Yanavuze ku nkunge ya Nowa, avuga ko abari bayirimo batigeze babura ibyo kurya kuko hari harimo ibyo kurya bizabatunga mu minsi yose bazamaramo.
Yabihuje n'ubuzima busanzwe, aho yisunze icyanditswe cyo muri Yeremiya, avuga ko "mbere yo kukurema yabanje Imana kukuremera". Ati: "Kubako kwakwe ntabwo kwatunguye Imana, ntabwo uri mu Isi ku bw'impanuka".
Yasabye abantu kujya bubaha Imana mu gihe cyo gusubizwa nk'uko bayubahaga mbere, bakaba bakwiriye kubyitoza mbere y'uko basubizwa, Imana igakomeza kubona umwanya mu buzima bwabo nyuma yo gusubizwa.
Yavuze ko igihe uzajya ubona umuntu uri mu bisubizo agikomeje kubana n'Imana, ujye umukurira ingofero uvuge uti 'wubatse amahame yo kuzagendera mu bisubizo'. Yavuze ko aya mahame bayubakira mu butayu, "ntabwo bayubaka bageze i Kanani".
Ati: "Ukiri muri ubu butayu, ubaka uko uzabaho ugeze i Kanani uvuge uti 'ibisubizo bitazangusha nagezeyo'. Ndagusengera Imana igiye kuguha kanini ariko witoze uko uzatura Kanani".
Prophet Ernest Nyirindekwe yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Yatangiye ivugabutumwa mu 2007 nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi, impano avuga ko yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe. Amaze imyaka 19 akorera Imana.
Ni we washinze Elayono Pentecostal Blessing Church, ifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo Canada, u Bwongereza n’u Bubiligi. Mu rugendo rwe rw’umwuka, yagiye yigira ku bayobozi bakomeye mu by’umwuka barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza, yita umubyeyi we mu Mwuka.
Prophet Ernest ashimangira ko gukorera Imana mu rukundo no guca bugufi ari byo shingiro ry’umurimo wera. Avuga ko ubutumwa bwiza bugomba guhindura imitima y’abantu, bukabafasha gukomera mu kwizera no mu mibereho ya buri munsi.

Prophet Ernest Nyirindekwe yatanze impuguro yo kwirinda kugirira ishyari abateye imbere
REBA AMATERANIRO YATANGIWEMO IMPUGURO YO KWIRINDA KUGIRA ISHYARI
