Prophet Ernest Nyirindekwe yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ishema aterwa no kuba Umunyarwanda

Imyidagaduro - 27/10/2026 12:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Prophet Ernest Nyirindekwe yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ishema aterwa no kuba Umunyarwanda

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, washinze Itorero Elayono, yigishije amahame ane afasha umuntu kwinjira mu gihe cye, anasaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza gusura igihugu cyabo, kugishoramo imari no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Ibi yabigarutseho mu giterane mpuzamahanga cy’amasengesho n’ivugabutumwa cyiswe “Injira mu gihe cyawe – Edition 5”, cyabereye i Portland muri Leta ya Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku wa 23 no ku wa 25 Ukwakira 2026.

Iki giterane cyateguwe na Elayono USA, gihuriza hamwe Abakristo baturutse mu bice bitandukanye bya Amerika, Canada no mu bindi bihugu, cyakurikiwe kandi n'abantu bari hirya no hino ku isi bagikurikiranyiye ku rubuga rwa YouTube, no kuri Google Meet. Cyaranzwe n’amasengesho, inyigisho z’Ijambo ry’Imana, ubuhamya no gushima Imana.

Yavuze ko yishimiye kuba Umunyarwanda

Ku wa 23 Ukwakira 2026, ku munsi wa mbere w’iki giterane, Prophet Ernest yashimiye Imana ku bw’amahirwe yo kongera guhura n’abakristo bitabiriye iki gikorwa. Yavuze ko yari ategerezanyije amatsiko uyu munsi, anageza ku bari aho indamutso z’umuryango we, abayobozi ba Elayono ku isi hose, Abanyarwanda n’itorero riri mu Rwanda.

Yagaragaje ko Abanyarwanda bari mu mahanga bakumbuwe iwabo, abasaba gukomeza kuzirikana igihugu cyabo no kugira uruhare mu kucyubaka. Yagize ati: “Nimuhahe, Imana ibahe umugisha, muze kubaka igihugu cyanyu.”

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igiterane, yanifashishije urugero rw’amateka y’Abisirayeli, avuga igihe bamaze badafite igihugu cyabo n’uko bongeye kugira igihugu mu 1948. Ibi yabikoresheje ashishikariza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugisura no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Yagize ati: “N’abadafite ibyangombwa turabasengera mubibone vuba, mumanuke muze mugure amazu, muze mwubake mu izina rya Yesu.”

Ku wa 25 Ukwakira 2026, ku munsi wa kabiri w’igiterane, Prophet Ernest yongeye kugaragaza ishema aterwa no kuba Umunyarwanda, avuga ko igihugu cye ari ahantu yishimira gutura.

Yagize ati: “Ntuye mu Rwanda, ndi Umunyarwanda. Turashima Imana kuko iyo umuntu avuze ko ari Umunyarwanda, muri iyi myaka 32 ishize, yumva bimuteye ishema.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kujya basura igihugu cyabo, anashimangira ko n’abatarakigezemo bakwiye kuza kugisura bakakimenya.

Ati: “Noneho kuba uri Umunyarwanda w’Umukristo. Ubu mwese muba mwifuza gutaha iwanyu, kubera ko dufite igihugu cyiza Imana yaduhaye kirimo umutekano, si byo se?”

Yongeyeho ati: “U Rwanda ntabwo rwari urwa bose, ariko ubu ni urwa bose. N’abantu bataruzi, ndababwiye ngo muzaze murusure. Ni igihugu cyiza cyane, gifite umugisha w’Imana.”

Yasabye kandi Abanyarwanda gukomeza gusengera ibihugu batuyemo, anagaruka ku bumwe nk’inkingi y’ingenzi mu kubaka umuryango n’igihugu.

Ati: “Imana iravuga iti, tube umwe. Ni cyo rero nakundiye n’igihugu cy’u Rwanda, ubuyobozi buriho bwubatse politiki igira iti ‘Ndi Umunyarwanda’ cyangwa se Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yashishikarije kandi Abanyarwanda baba muri Amerika kuzirikana u Rwanda mu gihe babonye umugisha n’ubushobozi bwo gushora imari. Ati: “Imana nimara kuguha umugisha hano muri Amerika, uzaze wigurire inzu mu Rwanda, wigurire ikibanza ugaruke hano ukomeze uhahe.”

Amahame ane afasha umuntu kwinjira mu gihe cye

Mu nyigisho ze, Prophet Ernest yagarutse ku mahame ane ashingiye ku myumvire, imyitwarire n’imyizerere, agaragaza ko umuntu akwiye kumenya igihe arimo, kureka ibyahise, kurangwa n’ubunyangamugayo no kwizera Yesu Kristo.

1. Kumenya igihe urimo n’icyo kigusaba

Yasobanuye ko umuntu akwiye kumenya ibihe arimo n’ibyo bisaba, aho kuvuga cyangwa gukora ikintu mu gihe kidakwiriye. Yifashishije inyigisho yo mu gitabo cy’Umubwiriza ivuga ko hari igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga.

Yagize ati: “Iyo ukoze amakosa, mu gihe cyo guceceka ukavuga, uba urase amahirwe yo kwinjira mu gihe cyawe.”

Yashimangiye ko kumenya igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka ari ingenzi, kuko imyanzuro n’amagambo bitajyanye n’igihe bishobora gutuma umuntu atakaza amahirwe.

2. Kureka ibyahise kugira ngo ubashe kwakira ibishya

Prophet Ernest yasabye abitabiriye igiterane kudakomeza kwifungirana mu byahise, cyane cyane mu mubano n’abantu batakiri mu buzima bwabo. Yavuze ko umuntu udashobora kurekura ibyahise ashobora kubura amahirwe mashya ari imbere ye.

Ati: “Ntabwo ushobora kwinjira mu gihe cyawe amaso yawe akiri inyuma mu byahise. Reka kwirukanka ku wagiye.”

Mu gusobanura iyi nyigisho, yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho mu rukundo mu myaka yatambutse. Yavuze ko muri 2008 yakunze umukobwa, ariko umubano wabo ntugendeneza. akamubenga hasigaye ukwezi kumwe ngo ubukwe bwabo bube.

Yasobanuye ko yamaze imyaka ine agifite uwo mukobwa mu mutima, ndetse akomeza kwiringira ko yazagaruka, mu gihe we yari yarashatse akabyara abana babiri.

Mu magambo ye, yagize ati: “Muri 2008 nakunze umukobwa arambenga, haburaga ukwezi kumwe ngo ubukwe bube. Namugumanye mu mutima imyaka ine, naranze kumurekura, aragenda arashaka abyara kabiri, nkajya mvuga nti ‘izamugarura mu izina rya Yesu.’”

Yakomeje avuga ko mu mwaka wa gatanu yaje gusobanukirwa ko agomba kurekura ibyahise, aho gukomeza kwibanda ku muntu wakomeje ubuzima bwe.

Ati: “Ku mwaka wa gatanu Imana iransanga irambwira iti ‘senya ahashize. Uriya yamaze gushaka, rekura, ndakuremera ibishya.’”

Yifashishije ubu buhamya mu gushishikariza abantu kwemera ko ibihe n’imibanire bihinduka, bakirinda gukomeza kwibera mu byahise ku buryo bibabuza kwakira ibishya.

3. Kurangwa n’ubunyangamugayo

Irindi hame yagarutseho ni ubunyangamugayo, agaragaza ko umuntu akwiye gukomeza gukora ibikwiriye no mu bihe bigoye.

Yifashishije urugero rwa Yobu uvugwa muri Bibiliya, avuga ko umuntu akwiye kudateshuka ku bunyangamugayo bitewe n’ibibazo ahuye na byo. Yagize ati: “Yobu yaravuze ngo uko byamera kose, sinzikuraho kuba inyangamugayo.”

4. Kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza

Mu ihame rya kane, Prophet Ernest yashimangiye ko kwizera Yesu Kristo ari ingenzi mu buzima bw’Umukristo. Yagaragaje ko Yesu ari we shingiro ry’ukwizera n’inzira iganisha ku bugingo buhoraho.

Yagize ati: “Yesu Kristo ni we rufunguzo rw’ibintu byose. Ni we nzira, ni we kuri, ni we bugingo, nta wujya mu ijuru atari we umutwaye.”

Izi nyigisho yazihuje n’ubutumwa bwo gukomeza kwizera Imana, kumenya ibihe umuntu arimo no kugira imyitwarire imufasha gukomeza urugendo rwe rw’ubuzima.

Prophet Ernest amaze imyaka 19 mu murimo w’ivugabutumwa

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe ni Umunyarwanda wavukiye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa muri 2007, nyuma yo kwakira Yesu Kristo no kumva umuhamagaro w’ubuhanuzi.

Ni we washinze Itorero Elayono Pentecostal Blessing Church, rifite amashami mu bihugu birimo Canada, u Bwongereza n’u Bubiligi. Mu myaka amaze mu murimo w’Imana, avuga ko gukorera Imana mu rukundo no mu kwicisha bugufi ari ingenzi mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.

Igiterane “Injira mu gihe cyawe – Edition 5” cyabaye umwanya wo gusengera hamwe, kwigishwa Ijambo ry’Imana no gutanga ubuhamya, mu gihe Prophet Ernest yanibukije Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza gukunda igihugu cyabo no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Mu butumwa bwe, yagaragaje ko kwinjira mu gihe cyawe bisaba kumenya ibihe urimo, kurekura ibyahise, kurangwa n’ubunyangamugayo no gukomeza kwizera Yesu Kristo.

Prophet Ernest Nyirindekwe yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda n’ishema aterwa no kuba Umunyarwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...