Uyu mwana yabonye izuba kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, ahagana saa mbiri za mu gitondo. Ni umwana wa kane mu muryango wa Prophet Ernest Nyirindekwe na Agnes Mutegwaraba, bakaba bamwise Edeni Eze Ethan Luxen.
Nyuma yo kwakira uyu mwana, Prophet Ernest Nyirindekwe yashimiye Imana ndetse asaba inshuti, abakristo n’abakunzi b’umuryango we kwifatanya na bo mu gushimira Imana kuri iyi mpano nshya yabahaye.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati: “Mumfashe gushima Imana hamwe n’umuryango wanjye yaduhaye umwana w’umuhungu. Umubyeyi ni muzima n’umwana ni muzima.”
Prophet Ernest Nyirindekwe ni umukozi w’Imana uzwi mu murimo w’ivugabutumwa, inyigisho n’ubuhanuzi. Ni Umushumba Mukuru wa Elayono ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo Canada, Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza n'ahandi.
Mu nyigisho ze, akunze kwibanda ku gufasha abakristo gukura mu kwizera, kumenya inshingano zabo nk’abigishwa ba Yesu Kristo no kugira ubuzima buhuje n’Ijambo ry’Imana.
Mu minsi ishize, yashishikarije abakristo kutaguma ku rwego rwo kuba abigishwa gusa, ahubwo ko bakwiye kugera ku rwego rwo kuba abantu bashobora na bo kwigisha no gufasha abandi gukura mu kwizera.
Uyu mushumba amaze igihe kandi mu ngendo z'ivugabutumwa yakoreye ku migabane itandukanye irimo Uburayi, Afurika na Amerika. Muri uyu mwaka wa 2026, yakoreye muri Canada ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 ya Elayono.

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe n’umufasha we Agnes Mutegwaraba bibarutse umwana wa kane


Prophet Ernest yibarutse umwana wa kane w'umuhungu yise Edeni Eze Ethan Luxen

Prophet Ernest Nyirindekwe n’umufasha we bari mu mashimwe yo kwibaruka umwana wa kane
